skol
fortebet

“Tshisekedi ashoboye byose, usibye gupima ingaruka zibyo avuga"-Perezida Kagame

Yanditswe: Monday 25, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Paul Kagame yagiranye ikiganiro kirambuye n’ikinyamakuru Jeune Afrique cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w’u Rwanda na RDC by’umwihariko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko afatana uburemere amagambo ya Tshisekedi, nubwo uyu mukuru w’igihugu cya RDC adashobora no kumenya ingaruka ibyo avuga nk’umukuru w’igihugu bifite.

Kuri Kagame,amagambo ya Tshisekedi n’ikibazo gikomeye cyane bityo ngo akwiye kwitegura.

Perezida Kagame abajijwe niba yaratewe ubwoba n’amagambo ya Tshisekedi yiyamamaza yo gutera u Rwanda,yagize ati :"Kuki ntabifatana uburemere?.Ndatekereza ko nawe nta bushobozi afite bwo kwiyumvisha ingaruka ibyo yavuze byagira nk’umukuru w’igihugu.Kuri njyewe n’ikibazo gikomeye.

Ni ikibazo gikomeye nkwiye kwitondera no kwitegura guhangana nacyo. Bisobanuye ko ijoro rimwe ashobora kubyuka agakora ikintu utatakerezaga ko abantu bazima bakora.’’

Perezida abajijwe ku byatangajwe na Tshisekedi ko yakwemera kuganira nawe ari uko yemeye gukura ingabo ze muri RDC no guhagarika M23,yavuze ko nta mahoro yagerwaho igihe buri wese ashyizeho amabwiriza kugira ngo habe ibiganiro byo gukemura ikibazo.

Ati : "Gutangira atanga amabwiriza n’uburyo bubi bwo gukemura ikibazo.Ntekereza ko rimwe na rimwe abantu bakunda kwigaragaza no kwifotoza mu binyamakuru,nituvuga ku bijyanye no gutanga amabwiriza ngenderwaho.

Bishobora gutuma natwe dushyiraho ayacu,ngo Sinzahura na Tshisekedi natisubiraho ku byo yavuze byo gutera u Rwanda no guhirika ubutegetsi nkuko yabivuze ku mugaragaro.

Nshobora kandi kuvuga ngo igihe FDLR itarava muri RDC,sinzavugana na Perezida Tshisekedi n’ibindi n’ibindi.Ibyo rero ntibyaba ari intego yatuma amahoro aboneka."

Abajijwe ku bivugwa ko ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC,Perezida Kagame yagize ati: "Ndabaza abashinja Rwanda kuba ruri muri RDC cyangwa ingabo z’u Rwanda zifite uruhare mu bibera muri RDC, ndacyabaza abo bantu bamwe, kuki batekereza ko u Rwanda rwaba ruri muri RDC? Ese byaba ari ukwishimisha?.

Kwishimisha tugashora ingabo zacu ku rugamba no muri biriya bibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC?.

Ndi kuvuga ibi kugira ngo be kwihunza inshingano bafite.Ndibaza,kuki ingabo z’u Rwanda zaba ziri muri RDC, niba koko ziriyo?.

Ntabwo nshaka ko bagera ku ntego yabo yo kwihunza cyangwa ngo birengagize ikibazo bagarukiye gusa ku gushinja ingabo z’u Rwanda ko ziri muri RDC kuko nicyo kintu cyonyine bashaka kugeraho.Igice kimwe cy’ikibazo kikaba icyabo ikindi kikaba hanze.

Ikibazo kiri imbere ni M23.Abo banyekongo bavuga M23 nk’inyeshyamba n’andi mazina menshi bayita.Hano mu Rwanda hari ibihumbi 100 by’impunzi.Bamwe muri bo bahamaze imyaka 23.

Mu minsi ishize, abarenga 15000 bambukaga umupaka buri munsi baje mu Rwanda.Dufite imiryango amagana iza mu Rwanda buri munsi bahunga ibitero bigamije kubica mu burasirazuba bwa RDC...

Ubu niba wita M23 ibyihebe,ukaba ushaka kubahana,ese uri guhana impunzi ibihumbi 100 zahungiye aha?.Kuri njye ibyo ntibyakemura ikibazo."

Perezida Kagame yavuze ko iyo udashaka kureba izingiro ry’ikibazo kitakemuka ndetse ko utashakira igisubizo mu gace kamwe kandi hari ibindi amagana bihari.

Perezida Kagame yavuze ko hari amasezerano ya Luanda,Nairobi ndetse n’ay’u Rwanda yatangaga umusaruro ariko RDC yayirengagije gusa avuga ko yakwifuza ko ayo masezerano yahurizwa hamwe aho kugira ngo ishakire igisubizo mu ntambara.

Perezida Kagame yashimangiye ko Tshisekedi yakoresheje uburyo bwose yigarurira abayobozi, ibihugu ndetse agonganisha uturere binyuze muri SADC na EAC.

Yavuze ko bikwiye ko hashakwa uburyo bwo kuganira kuri iki kintu no kutemerera Tshisekedi kuvuga ibyo ashaka ko bibaho kuko rimwe na rimwe ataba ari no mu kuri.

Ati: "Tshisekedi yashoboye kuyobya abayobozi ubwabo,ibihugu,n’uturere atuma habaho kutumvikana mu turere kuko yazanye SADC guhangana na EAC.

Kuki tutashaka uburyo bwo kubiganiraho bworoshye ntidutume Tshisekedi agena uburyo ibintu bigomba kugenda, kuko yarabeshye.Turabizi arabeshya."

Perezida Kagame yavuze ko ubwo ubutasi bw’u Rwanda bwamenyaga ko u Burundi bwohereje ingabo muri I Goma mu majyaruguru ya Kivu,yahamagaye kuri telefoni Perezida Ndayishimiye amubwira ko yamenye ko bohereje ingabo muri RDC zitari iza EAC kurwanira Kinshasa bitandukanye n’amasezerano ya EACRF.

Yavuze ko yamubwiye ati: "Biteje akaga kandi muzabona ingaruka zabyo.Mutangiye kudushotora mwohereza ingabo zanyu hafi y’umupaka wacu gufatanya na FDLR.Yandahiriye ko atari ukuri.Yarambwiye ati:"oya,oya,uwabikubwiye yarakubeshye,ndamusubiza nti:"nishimiye kubeshywa,Niba narabeshywe ni byiza. Nyuma y’ibyumweru bibiri bari i Goma."

Perezida Kagame yavuze ko hakiri politiki ishaje ishingiye ku moko ari nayo itumye Perezida Tshisekedi,Ndayishimiye na FDLR bunga ubumwe.

Perezida Kagame yavuze ko biteje akaga kuba imbwirwaruhame zuzuyemo urwango n’ivanguramoko zararenze kuba muri FDLR ahubwo zirimo n’abayobozi bo muri RDC by’umwihariko Perezida w’igihugu.

Ati “Niba perezida cyangwa ubuyobozi bw’igihugu bwimakaza urwango, utekereza ko ari ikintu gito? Ni gute urwo ruhurirane rutadutera ikibazo?’’

Ku byerekeye Afurika y’epfo yohereje ingabo kurwanya M23,Perezida Kagame yagize ati: "Sinumva ukuntu Afurika y’Epfo,izi neza ukuri, yemeye gufatanya na FDLR, abo bantu bishe abaturage bacu.

Ntabwo kandi numva uburyo Afrika yepfo ishobora kujya muri DRC kurwanya abantu baharanira uburenganzira bwabo. M23 n’abo ihagarariye bambuwe uburenganzira bwabo nk’abaturage n’ubwenegihugu. Tshisekedi ntahakana ko ari Abanyekongo. Batotezwa ku mugaragaro kandi bakanabwirwa amagambo y’urwango. "

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa