Kigali
startimes

U Rwanda rwamaze kurekura abanya Uganda 3 rusaba Uganda gukora ibindi bintu 3 by’ingenzi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 February 2020 Yasuwe: 5581

Leta y’u Rwanda yashimiye igihugu cya Uganda cyarekuye abanyarwanda 13 cyari kimaze iminsi gifunze n’abarwanyi babiri 2 ba RUD URUNANA bari mu bagabye igitero mu Kinigi ariko isaba iki gihugu ibindi bintu 3 by’ingenzi.



Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yashyize hanze, yashimiye Uganda, ivuga ko u Rwanda narwo rwahagaritse gukurikirana abanya Uganda 17 runarekura abandi batatu barangije ibihano byabo.

U Rwanda rwabwiye Uganda ko hari ibibazo 3 byihutirwa impande zombi zemeranyijweho mu nama ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola iheruka yabereye i Kigali.

U Rwanda rwasabye Uganda kugenzura imikorere n’ibikorwa bitera inkunga uwitwa Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr. Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, ruvuga ko bari mu bayobozi b’umutwe wa RNC, bakorera mu muryango utegamiye kuri leta witwa Self-Worth Initiative.

Rwasabye kandi kugenzura ingendo za Mukankusi Charlotte muri Uganda cyane cyane mu kwezi kwa Mutarama 2020 ndetse na pasiporo No. A000199979 yahawe.

Ikindi kintu rwasabye n’ukugenzura abarwanyi ba RUD Urunana bakekwaho kugaba igitero mu Kinigi/Musanze mu Kwakira 2019. U Rwanda rushimira ko babiri muri bo bamaze koherezwa ariko rusaba ko Mugwaneza Eric na Capt. Nshimiye uzwi nka ‘Gavana’ bakekwaho kuyobora iki gitero, na bo batabwa muri yombi, kandi bakarubashyikiriza.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yagize iti“Guverinoma y’u Rwanda yizeye ko ibi bikorwa bya Guverinoma ya Uganda, bizatanga umusanzu mu guhagarika ubufasha bwose Uganda igenera abashaka guhungabanya u Rwanda ndetse n’imitwe y’iterabwoba ndetse no gukurikirana abayobozi b’imitwe yose ikorera muri Uganda n’ababafasha bo mu buyobozi bw’iki gihugu”.

Kuwa Gatanu w’iki cyumweru, taliki ya 21 Gashyantare nibwo biteganyijwe ko Perezida Kagame na perezida Museveni bazahurira ku mupaka wa Gatuna n’abahuza baturutse muri Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,bakaganira ku kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

#Kwibohora26: Uko urugamba rwo kwibohora rwateguwe n’ibyabaye ku munsi...

Imyaka 26 irashize u Rwanda rubohowe, ubu haribukwa umunsi rwahawe...
4 July 2020 Yasuwe: 792 0

Perezida Kagame yagarutse ku myitwarire ya Ingabire Victoire ndetse n’urupfu...

Ku wa 19 Kamena,Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’Umunyamakuru François...
29 June 2020 Yasuwe: 3663 1

Nyagatare: Munyeshyaka wari Umupolisi uzwi ku izina rya Rwatubyaye yapfuye...

Ku mugoroba w’ejo nibwo Umupolisi muto witwa Jean Bosco Munyeshyaka wari...
23 June 2020 Yasuwe: 27125 12

Leta yakomoreye gushyingirwa mu nsengero n’ibikorwa by’ubukerarugendo

Inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 16 Kamena 2020 yemeje ko Gushyingirwa...
17 June 2020 Yasuwe: 3320 0

Abanyarwanda 79 bari bafungiwe muri Uganda bategerejwe mu Rwanda kuri uyu...

Ku mupaka wa Kagitumba hategerejwe itsinda rya mbere ry’abanyarwanda...
8 June 2020 Yasuwe: 1082 0

Ibaruwa y’ u Rwanda yo gushimira Evariste Ndayishimiye watsinze amatora...

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu ushize tariki ya 6 Kamena 2020, nibwo leta y’u...
8 June 2020 Yasuwe: 2311 1