skol
fortebet

Umudepite watsinze mu kiciro cy’ abafite ubumuga yamenyekanye

Yanditswe: Sunday 02, Sep 2018

Sponsored Ad

Eugene Mussolini ari we watsinze amatora y’ abadepite mu kiciro cy’ abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko muri manda ya 2018-2023 mu majwi y’ agateganyo. Komisiyo y’ amatora yabitangaje kuri uyu mugoroba wo ku wa 2 Nzeri 2018, nyuma y’ amasaha make amatora y’ abadepite ikiciro cy’ abafite ubumuga arangiye.

Sponsored Ad

NEC yatangaje ko mu majwi y’agateganyo, Eugene Mussolini yagize amajwi 482 angana na 75,6 ku ijana mu matora yabaye uyu munsi ku wa 2Nzeri 2018.

Mussolini yahatanaga n’abandi bagenzi be icyenda barimo HABARUREMA Benoit amajwi atatu angana na 0.47 ku ijana, REMERA Shyaka Emmanuel yagize amajwi abiri angana na 0.31 ku ijana , NYANDWI Fulgence yagize ijwi rimwe ringana na 0.16 ku ijana , MBABAZI Olivia yagize amajwi atandatu angana na 0.94 ku ijana, NDAYISABA Salvator yagize amajwi icyenda anagana na 1.41 ku ijana, RUSIHA GASTONE wari usanzwe mu nteko ishinga amategeko yagize amajwi 93 angana na 14.58 ku ijana, KARANGANWA Jean Bosco yagize amajwi 13 angana na 2.04, UWIZEYE Henriette yagize amajwi atatu angana na 0.47 ku ijana, na HITAYEZU Edouard wagize amajwi 26 angana na 4.08 ku ijana.

Mussolini Eugene yigeze kuba umuhuzabikorwa w’Inama y’Abafite ubumuga mu Karere ka Gasabo

Ibitekerezo

  • Reports za World Health Organization na World Bank zerekana ko 15% by’abatuye isi ari abamugaye.Iyo ushishoje usanga nta muntu numwe ku isi utarwaye.Urugero,usanga abantu benshi bavuga ko barwaye umutwe.Ariko nk’abakristu,tujye twibuka ko mu isi nshya ya paradizo ivugwa muli 2 Petero 3:13,nta muntu numwe uzongera kurwara (Yesaya 33:24).Abamugaye bose bazakira (Yesaya 35:5,6).Cyokora iyo paradizo izaturwa gusa n’abantu bumvira imana,kuko abakora ibyo imana itubuza bose izabarimbura ku munsi w’imperuka uri hafi (Imigani 2:21,22).Abapfuye bumvira imana,izabazura ku munsi w’imperuka (Yohana 6:40).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa