skol
Kigali
startimes

Umuhungu wa Aloys Nsekarije yagereranyije ubutegetsi bwa Kagame n’ ubwa Habyarimana agaragaza itandukaniro

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 28 May 2017 Yasuwe: 43076

Col. Aloys Nsekarije wabaye Minisitiri w’ uburezi ku butegetsi bwa Habyarimana

Mitsindo Fidele umuhungu wa Aloys Nsekarije wabaye Minisitiri w’ uburezi kuri Leta ya Habyarimana yageranyije ubutegetsi bwa Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame n’ ubw’ uwahoze ari Perezida w’ u Rwanda Juvenal Habyarimana agaragaza Habyarimana yakoreshaga amayeri amugaragaza nk’ umuntu mwiza nyamara yihereye agapanga ibintu bibi.

Mitsindo Fidele uvuga ko yabanje kuba Burugumesitiri wa Komine Giciye, nyuma akaba Perefe wa Gisenyi avuga ko mu mutima wa Kagame yarimo urukundo.

Ibi yabitangaje ku wa 24 Gicurasi 2017, ubwo komisiyo y’ ubumwe n’ ubwiyunge yakoreraga mu karere ka Nyabihu ibiganiro byahuje abayobozi mu nzego zitandukanye n’ abahoze ari abayobozi.

Yagize ati “Ari Habyarimana na Paul Kagame bombi ndabazi, ushaka kubamenya age anyegera mbavugeho bombi. Habyarimana yari afite amayeri agatuma abajya kumuvuga neza yataha agapanga ibibi, ariko mu rugo iwabo twajyagayo tukaryayo, abarya kakanyama tukaryaho, twagera no gutera imbere muri za tango z’ amayeri nazo tukaryaho”

Yakomeje agira ati “Nonse ishereka ry’ amacakubiri, nkura bamwira ko umututsi ari mubi. Muri uko gukura umuntu agakura bamubwira ko ikibi cyose ku Rwanda ari umutusi.”

Mitsindo avuga ko yakuze abona mu gisirikare hari itegeko rivuga ko ugomba kujya mu gisirikare agomba kuba ari umukiga nawe w’ intoranywe. Ngo yakuze bamubwira ko hari abantu bagomba kwiga n’ abatagomba kwiga bigera aho abyakira nk’ ihame.

Mitsindo akomeza avuga ko Leta ya Kayibanda, n’ iya Habyarimana zigishije ubumwe ariko akavuga ko bigishaga ubumwe butabarimo.

Uyu muhungu wa Nsekarije agaragaza ko aho amenyeye FPR aribwo yamenye ukuri, akavuga ko Perezida Kagame yamukunze atari uwo gukundwa, kubera ko mu mutima wa Kagame harimo urukundo.

Ati “Ni ngombwa nubona ukuri uhitemo ukuri, ikitari ukuri uvuge uti iki si ukuri…Ariko mu by’ ukuri Kagame yabaye umubyeyi wanjye ntari nkwiriye,ndavuga nti ariko nubwo ari muri FPR reka ngenzure neza menye niba no mu mutima we harimo urukundo. Muri Kagame Paul Harimo urukundo, twe kuvuga Perezida, muri Kagame Paul harimo urukundo”

Akomeza agira ati “Guverinoma ya Habyarimana yavuze ubumwe, iya Kayibanda yavuze ubumwe ariko bavuze ubumwe butabarimo. Bavugaga ubumwe ku karubanda ariko bagera mu rugo abana babo bakonka amacakubiri, nonse amacakubiri”

Komisiyo y’ igihugu y’ ubumwe n’ ubwiyunge yatangije gahunda yo guhuza abayobozi n’ abahoze ari bo mu rwego kugira ngo bahure bungurane ibitekerezo biganisha ku bumwe n’ ubwiyunge. Mitsindo ari mu bahoze ari abayobozi.

Muri ibi biganiro, Ndagijimana Jean Bosco uvuga ko Nsekarije Aloys yamubujije kwiga bigatuma agirira inzika umuhungu we Mitsindo yavuze ko ababariye Mitsindo.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Ffftk

    Komera Pasteur Fidele Mitsindo.Sha aka nakumiro rwose,none se uragira ngo wibagize abanya Giciye na Kabaya ahi wayiboraga ibyo wabakoreye muri 97-98 kugeza 2002

    May 2017
  • chat_bubble Saidi

    Uyumugabo ndamwibutse yarumugome birenze.aho bita Ijomba.

    May 2017
  • chat_bubble

    Nyina wa Fideli se ni muntuki? Ko yamwonkeje se ninawe wamwigishije kwanga abatutsi?
    Ayo n’amaso y’inda.

    May 2017
  • chat_bubble Maliya

    Yeweeee...
    Amatakirangoyi....bacye kabiri weeeee
    None se wazize iki? Bakwirukaniye iki mu buzima depite? Suko wavuze ukuri wowe na ba Elie????
    Mbega kwigura kurenze umurongo!!
    Komera mu kumwamamaza ariko nawe uzi ko ibyo uvuze at aribyo!!

    May 2017
  • chat_bubble Ntamwenge

    Mitsindo uri Hypocrite! Kagame aramutse atakiri ku butegetsi wamuvumira kugahera ukanitanguranwa uvuga ko wowe umuzi neza kuko mwKoranye. Habyarima yakoranye na So Nsekarije Aloys nawe ari Opportuniste kimwe nawe!

    Uwo ntazi se nzi nyina!

    May 2017
  • 1 | 2 | 3

Inzindi nkuru

Perezida Macron yemeje ko azasura u Rwanda muri 2021

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko mu mwaka utaha wa 2021...
20 November 2020 Yasuwe: 1509 0

Perezida Kagame yahuriye bwa Mbere mu nama na Ndayishimiye w’u Burundi...

Uyu munsi habaye inama ya munani yahuje abakuru b’ibihugu bigize umuryango...
20 November 2020 Yasuwe: 4767 0

’Ubwisanzure na demokarasi bifite aho bitagomba kurenga’-Perezida...

Perezida John Magufuli wa Tanzania yavuze ko ubwisanzure na demokarasi...
14 November 2020 Yasuwe: 778 0

Inama y’Abaminisitiri yagumishijeho ingamba zisanzwe zo kwirinda...

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020 muri...
12 November 2020 Yasuwe: 4008 0

Imbamutima za Meya Sebutege wabaye uwa kabiri mu mihigo y’Uturere

Umuyobozi w’akarere ka Huye,Bwana Sebutege Ange,umaze imyaka isaga 2 ku...
1 November 2020 Yasuwe: 2368 0

"Ntimushobora kubwira abantu muyobora ibyo mubona bakora bitari byo ko...

Nyakubahwa Perezida Kagame yakebuye abayobozi batandukanye by’umwihariko...
30 October 2020 Yasuwe: 1687 0