skol
fortebet

DGPR irifuza ko hakurwaho amananiza ari mu itangwa ry’inguzanyo yagenewe kuzahura abagizweho ingaruka na Covid-19

Yanditswe: Saturday 31, Oct 2020

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo abarwanashya b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda [DGPR] bateranye mu rwego rwo gushyiraho zimwe mu nzego z’ubuyobozi ndetse no kuganira ku ngingo zimwe na zimwe zirimo kurebera hamwe ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19 nuko bakomeza kwitwara kugira ngo birinde ingaruka zacyo.

Sponsored Ad

Umuyobozi wa DGPR,Dr Frank Habineza yabwiye abanyamakuru ko baganiriye kuri byinshi bitandukanye ariko bifuza gusaba inzego zibishinzwe gukuraho amananiza ashyirwa ku bashaka inguzanyo zo kubafasha guhangana n’ingaruka batejwe n’icyorezo cya Covid-19 by’umwihariko “Guma mu rugo yahagaritse imirimo itandukanye mu Rwanda.

Yagize ati “Uyu munsi twari dufite amahugurwa y’abarwanashyaka ajyanye n’itumanaho muri iki gihe cya Covid-19.Twasuzumye nk’abarwanashyaka niki twakoze cyangwa tutakoze,amakuru yatanzwe twarayabonye.Ese inzego za Leta zibishinzwe zakoze iki?,ni iki cyakorwa ngo tube twasohoka muri iki cyorezo amahoro.Twarebye icyo twakora ngo ibintu bibe byagenda neza kurushaho.

Yakomeje agira ati “Twabonye ko hakirimo imbogamizi kuri ariya mafaranga Leta yemeje yo kuba yafasha mu guteza imbere ubukungu ku bantu bose bagizweho ingaruka na Covid-19 [economic recovery fund] ndumva zari miliyai 100 FRW.

Twabonye ko ariya mafaranga ataragera ku bantu benshi by’umwihariko abakora imirimo itanditse kandi aribo benshi mu Rwanda.Mu ishyaka dufitemo abayobora amabanki batubwiye ko harimo amananiza cyangwa amabwiriza menshi cyane ku buryo kugira ngo umuturage abashe kubona ariya mafaranga ari ikibazo gikomeye cyane.Basaba ibintu byinshi cyane ku buryo umuturage ufite aka business kagizweho ingaruka na Covid-19, ntabwo ashobora kuba yagurizwa amafaranga.

Usanga abashobora kuyabona ari amahoteli n’abandi bafite ibikorwa binini cyane kandi ayo mafaranga yaraje gufasha abantu bose bagizweho ingaruka na Covid-19.”

Dr.Frank Habineza yavuze ko amwe muri aya mananiza arimo ko iyo ushaka inguzanyo bakubaza kugaragaza ko mbere ya Covid-19 nta gihombo wari ufite,icyangombw kigaragaza ko nta deni ufite.

Ati"Ufite Business bamusaba ibintu byinshi ku buryo atabasha kubona ayo mafaranga.Turasaba ko ayo mafaranga yo guteza imbere mu bukungu yava muri ayo amananiza yose ahubwo agere kuri benshi,urubyiruko rukore ruve mu bushomeri."

Dr Frank Habineza yavuze ko inshingano bihaye ari “ugukangurira inzego zibishinzwe kugira ngo ayo mafaranga Leta y’u Rwanda yatanze mu gufasha Abanyarwanda abe yabageraho babashe kuzahura ubukungu bwabo.

Dr.Frank Habineza yavuze ko kuba Ishyaka rya DGPR abereye umuyobozi riherutse kubona umusenateri,Hon.Alexis Mugisha watowe n’abagize amashyaka atandukanye mu Rwanda bisobanuye ko rimaze gukura ndetse hari imikoranire myiza hagati y’amashyaka mu Rwanda aho buri wese amaze kumenya ko n’abatavuga rumwe na Leta nabo bafite ibitekerezo bizima.

Abarwanshyaka ba DGPR bavuze ku mpungenge zifitwe na bamwe mu babyeyi ku itangira ry’amashuri nyuma y’igihe kinini yarahagaze kubera Covid-19.

Dr.Habineza Frank yagize ati “Icy’amashuri twakigarutseho cyane, kuko abarwanshyaka bibaza cyane uko amashuri agiye gutangira igihembwe kinini kizamara amezi 5 kandi hari ingengo y’imari ifasha ibigo y’amezi 03.Bibaza niba amafaranga y’ishuri atazazamuka gusa biragaragara ko hakirimo urujijo yaba mu bigo bya Leta n’ibyigenga.

Ni ikintu dusaba ko Minisiteri y’Uburezi yagitangaho igisubizo vuba kugira ngo abantu bave mu gihirahiro.Ku kibazo cy’udupfukamunwa,hari ibigo bimwe byatangiye gusaba ababyeyi ngo bazane ibihumbi 10 FRW byo kutugura,bamwe baravuga ko ayo mafaranga ari menshi cyane.Turasaba Minisiteri y’Uburezi yagitangaho umurongo”

Ishyaka rya DGPR ryasabye ko hashyirwaho amabwiriza ku modoka zishaje zizanwa mu Rwanda kuko zikomeje kwangiza ikirere nkuko raporo iheruka yabitangaje ndetse rinasaba ko hashyirwa imbaraga mu kugeza amazi meza ku bantu bose kuko hari abayabona neza,abandi rimwe mu kwezi n’abatayabona.

Umuyobozi wa DGPR yavuze ko nubwo u Rwanda rufite intego ko muri 2024 abanyarwanda bose bazaba babonye amazi meza abona ubu ruri munsi ya 40% kuko henshi bayabona nabi.

Uyu muyobozi yavuze ko ubuzima bw’abarwanashyaka ba DGPR bamerewe neza ndetse batagihohoterwa nka kera aho yavuze ko yishimira imyumvire myiza abanyarwanda bamaze kugeraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa