skol
fortebet

Guverinoma yatangaje impinduka nshya mu bijyanye n’ingendo rusange

Yanditswe: Tuesday 12, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma yatangaje ko guhera tariki 16 Werurwe 2024, izakuraho nkunganire yajyaga mu kwishyurira itike y’urugendo ku bantu batega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Sponsored Ad

Ku rundi ruhande ariko, iyo nkunganire yajyaga mu kwishyurira umuntu itike y’urugendo izagumaho ariko ishyirwe mu kunganira ibijyanye n’ibikomoka kuri peteroli.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyatangarijwemo politiki nshya yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu.

Ni ikiganiro yahuriyemo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yavuze ko abaturage bamaze igihe bamenyeshwa ko nkunganire bahabwaga ku giciro cy’ingendo izavanwaho kandi ko ari amafaranga azajyanwa muri gahunda ya Girinka, kurwanya imirire mibi, kugaburira abana ku mashuri n’ibindi.

Ati ‘‘Kwari ukugira ngo bafate n’izindi ngamba, kuko ntabwo ziriya nkunganire ziva ku baturage ngo zijye ahandi, ziva ku baturage zijya ku baturage.Twarabivuze, barabizi ariko kuri bo nta gihombo kirimo kuko amafaranga ava kuri bo ajya kuri bo.’’

Kuwa 16 Werurwe 2024,nibwo hazatangira gukurikizwa ibiciro bishya bizashyirwaho by’ingendo bitarimo nkunganire Leta yageneraga abatega imodoka rusange.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, atangaza ko hari bisi 500 zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko isoko ryo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange rifunguye kuri buri wese ubifitiye ubushobozi.

Yavuze ko mu Mujyi wa Kigali hari Gare zirindwi n’imihora imigari irindwi imaze guhabwa abikorera barenga 18.Aha harimo ibigo 14 n’abantu bane ku giti cyabo batsindiye isoko.

Yatangaje ko guhera tariki 16 Werurwe 2024,biriya bigo 14 n’abantu ku giti cyabo 4 aribo bazaba bemerewe gutwara abantu mu buryo bwa rusange gusa.

Ati ‘‘Guhera igihe uburyo bushya buzashyirwa mu bikorwa, ubundi buryo bwose bwakoreshwaga buzaba bubujijwe. Ubwo ba bandi bakoreshaga twa tumodoka duto, bya bindi byose byakorwaga kugira ngo abantu birwaneho, bizaba bibujijwe.’’

Dore imihanda mishya yoherejwemo bisi zitwara abagenzi:

1. Nyanza Bus Park-Gahanga-Nunga

2. Masaka-15-Special Economic Zone

3. Masaka-Rusheshe

4. Giti Kinyoni-Nyabugogo

5. Nyabugogo-Karuruma-Jali

6. Nyacyonga-Masoro

7. Nyacyonga-Rutunga

8. Gasanze-Birembo-Kinyinya

9. Bumbogo-Kimironko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa