skol
fortebet

“Ikibazo cy’ inguzanyo mu buhinzi kirenze amabanki” Rwangombwa

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi wa banki nkuru y’ u Rwanda John Rwangombwa asanga ikibazo cyo kuba abahinzi batabona inguzanyo mu buryo bubohereye ari ikibazo kirenze amabanki, gusa avuga ko hari ibimo gukorwa ngo haboneke umuti kuri iki kibazo.
Ibi uyu muyobozi yabikomojeho kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeli 2017 mu kiganiro BNR yagiranye n’ abanyamakuru, ibagaragariza uko ubukungu bw’ u Rwanda buhagaze.
Mu bihe bitandukanye hagiye humvikana ikibazo cyo kuba abahinzi batabona inguzanyo n’ ubwishingizi ku (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wa banki nkuru y’ u Rwanda John Rwangombwa asanga ikibazo cyo kuba abahinzi batabona inguzanyo mu buryo bubohereye ari ikibazo kirenze amabanki, gusa avuga ko hari ibimo gukorwa ngo haboneke umuti kuri iki kibazo.

Ibi uyu muyobozi yabikomojeho kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeli 2017 mu kiganiro BNR yagiranye n’ abanyamakuru, ibagaragariza uko ubukungu bw’ u Rwanda buhagaze.

Mu bihe bitandukanye hagiye humvikana ikibazo cyo kuba abahinzi batabona inguzanyo n’ ubwishingizi ku bihingwa byabo mu buryo bworoshye.

Rwangombwa yemera ko iki ari ikibazo, gusa akagaragaza ko igisubizo kidafitwe n’ amabanki cyangwa ibigo by’ imari. Ngo iki kibazo gishingiye kukuba mu buhinzi habamo ingorane nyinshi zishobora guteza ibihombo igihe icyo ari cyo cyose.

Yagize ati “Imbogamizi dufite mu guha amafaranga abahinzi zirenze amabanki. Ahari biterwa n’imiterere y’ urwego rw’ ubuhinzi bwacu, gusa inkuru nziza ni uko Minisiteri y’ imari na Ministeri y’ ubuhinzi batangiye gufata iya mbere mu gushakira umuti imbogamizi ziri mu rwego rw’ ubuhinzi, hagamijwe kureshya urwego rw’ imari ngo rushore amafaranga mu rwego rw’ ubuhinzi”.

Banki nkuru y’ u Rwanda ivuga ko iyo urwego rw’ ubuhinzi rugize ikibazo ingaruka zigera ku bukungu bw’ igihugu, igatanga urugero ku gihembwe cya mbere cy’ uyu mwaka wa 2017 aho ivuga ko ubukungu bw’ u Rwanda bwagenze biguru ntege bitewe n’ uko mu mpera z’ umwaka wa 2016 abahinzi barumbije.

BNR ivuga ko mu gihembwe cya kabiri cya 2017 ubukungu bw’ u Rwanda bwiyongereho ku kigero cya 4% mu gihe mu gihembwe cya mbere bwari bwari bwazamutseho 1,7%. Muri 2016 bwari bwazamutse ku kigero cya 7,5%, biteganyijwe ko uyu mwaka buzazamuka ku kigero cya 5%.

BNR ivuga ko uyu mwaka yihaye intego ko inguzanyo nshya zigombwa kugera kuri 17% , ubu zimaze kugera ku 9% mu gihe hasigaye amezi arenga gato atatu ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ku rwego mpuzamahanga intego ni uko uyu mwaka ubukungu bw’ Isi buzazamukaho 3,5% ugereranyije na 3,2% bwazamutseho mu mwaka ushize wa 2016.

Ku rwego rw’ Afurika intego ni uko uyu mwaka ubukungu bw’ Afurika buzazamukaho 2,7%, mu gihe umwaka ushize bwari bwazamutseho 1,3%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa