skol
fortebet

Ikibuga cy’ indege cya Kigali cyashyizwe ku mwanya wa kabiri mu byiza muri Afurika

Yanditswe: Friday 10, Feb 2017

Sponsored Ad

Ikibuga mpuzamahanga cya Kigali Kigali International Airport giherereye I Kanombe mu mujyi wa Kigali cyashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika y’ uburasirazuba n’ uwa kabiri mu bibuga by’ indege byiza muri Afurika.
Ni urutonde rwakozwe n’ Ikigo cy’Abanya-Canada kigenzura ibijyanye n’ingendo na serivisi zihatangirwa ‘Sleeping Airports’
Sleeping Airports, ifite urubuga rwa internet www.sleepinginairports.net rwashinzwe mu 1996 rufasha abakora ingendo aho ruha abagenzi amakuru ajyanye n’ibibuga (...)

Sponsored Ad

Ikibuga mpuzamahanga cya Kigali Kigali International Airport giherereye I Kanombe mu mujyi wa Kigali cyashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika y’ uburasirazuba n’ uwa kabiri mu bibuga by’ indege byiza muri Afurika.

Ni urutonde rwakozwe n’ Ikigo cy’Abanya-Canada kigenzura ibijyanye n’ingendo na serivisi zihatangirwa ‘Sleeping Airports’

Sleeping Airports, ifite urubuga rwa internet www.sleepinginairports.net rwashinzwe mu 1996 rufasha abakora ingendo aho ruha abagenzi amakuru ajyanye n’ibibuga by’indege bitandukanye byo ku Isi.

Ubushakashatsi bw’iki kigo buvuga ko imirimo iherutse yo kwagura Ikibuga cy’Indege cya Kigali yatumye cyongera ubushobozi bwacyo mu mikorere yihuse ndetse no mu isuku.

Mu gukora uru rutonde, hagendewe ku bitekerezo by’abagenzi, aho uru rubuga rw’iki kigo rwabasabye gutondeka ibibuga by’indege hagendewe kuri serivisi bitanga n’uko babibonye.

Avuga kuri uru rutonde, Tonny Barigye ushinzwe itangazamakuru mu kigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivili, yavuze ko ibi ari igisubuzo cy’icyerecyezo cyo gutunga serivisi zo ku rwego rwo hejuru, zuje umutekano.
Yabwiye The New Times ko u Rwanda rwashoye miliyoni 50$ mu gukora impinduka aho abagenzi bagana ikibuga cy’indege bakoresha ndetse ko n’ibice byo ku rwego rwo hejuru ubu bigaragara.

Mu 2014, Ikibuga cy’Indege cya Kigali cyashyizwe n’ikigo cyo mu Bwongereza, Skytrax, ku mwanya wa karindwi mu byiza muri Afurika mu bijyanye n’imitangire ya serivisi. Ikigo cy’Indege cyo muri Canada cyari cyagishyize ku mwanya wa gatanu umwaka ushize.

Umuyobozi wa RwandAir,John Mirenge, yavuze ko uru rutonde rugaragaza ubushake bwa Guverinoma y’u Rwanda mu gushora imari mu bijyanye n’ibikorwa by’indege.
Ibibuga byiza n’ibibi muri Afurika bitandukaniye ku mitangire yabyo ya serivisi, kuba abakiriya babyibonamo n’isuku babisangana kugeza ku nzira zigoranye mu bijyanye no kugenzura umutekano, abakozi badafite ubushobozi ndetse n’ahantu hato bikorera.

Ibi byose ni ibigize amarangamutima y’abagenzi agenderwaho mu gukora uru rutonde nkuko bigaragara mu bushakashatsi bwa Sleeping in Airports bwo mu 2016.

Muri make, ubu bushakashatsi bugendera kubyo umugenzi aba yarabonye mu gihe yakoreshaga ikibuga cy’indege runaka, hashingiwe ku bintu bifatika nk’ibice bikoreshwa n’abagenzi bategereje indege (aho baruhukira, uko imiryango igana ku ndege iteye), serivisi, inyubako, ibyo wakorera ku kibuga cy’indege, ibijyanye n’amafunguro, umutekano, kwakirwa neza ndetse n’ubuvuzi butangirwa kuri ibyo bibuga.

Muri rusange, Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Cape Town muri Afurika y’Epfo nicyo kiza ku isonga, icya Kigali kikaza ku mwanya wa Kabiri mu byiza muri Afurika gikurikiwe na Seewoosagur Ramgoolam cyo mu Birwa bya Maurice na Johannesburg OR Tambo International Airport ku mwanya wa Kane.

Ikibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta muri Kenya cyaje ku mwanya wa Cyenda mu byiza muri Afurika; Juba International Airport cyo muri Sudani y’Epfo, Port Harcourt muri Nigeria n’icya Nouakchott muri Mauritania nibyo byaje mu bya nyuma ku mugabane.

Ku Isi, ibibuga byishimirwa n’abagenzi birangajwe imbere na Singapore Changi International Airport cyo muri Singapore gikurikiwe na Seoul Incheon cyo muri Koreya y’Amajyepfo mu gihe Tokyo Haneda cyo mu Buyapani kiza ku mwanya wa Gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa