skol
fortebet

Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative kigiye kwamburwa inshingano yo kugenzura za SACCO

Yanditswe: Monday 12, Nov 2018

Sponsored Ad

John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, yatangaje ko hari kuganirwa uko Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, RCA, cyakurwaho inshingano zo kugenzura koperative zo kubitsa no kuguriza zizwi nka za Sacco.

Sponsored Ad

Rwangombwa yabitangaje mu cyumweru gishize ubwo yitabiraga inama yiga ku mikorere n’imicungire y’ibigo by’imari iciriritse mu ntara y’Iburasirazuba, yabereye mu Karere ka Nyagatare.

Ni impinduka zitewe n’uko BNR ikora ubugenzuzi na RCA igakora ubundi ugasanga harimo kugongana mu nshingano.

Rwangombwa yagize ati “Banki Nkuru y’Igihugu ikora ubugenzuzi na RCA igakora ubundi tukabona biri kugongana, rero turi gushaka uburyo twayihindurira imirimo, igenzura rikajya rikorwa na Banki Nkuru y’Igihugu gusa. Ahubwo RCA ikadufasha kuzamura iterambere rya SACCO"

Yanavuze ko bari kwiga uburyo Ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse (AMIR) ryazajya ritanga ibizamini by’akazi muri za SACCO zose mu kuzifasha kubona abakozi beza kandi bafite ubushobozi.

Nk’ uko Igihe cyabitangaje Rwangombwa yavuze ko ari ibintu bikigwaho bitarafatirwa imyanzuro. Za Sacco zakomeje kugenda zihura n’ibibazo by’imikorere, ku buryo izo mu Ntara y’Iburasirazuba zose hamwe zimaze kwibwa miliyoni 556Frw, zirimo igice kinini cyagiye kinyerezwa n’abari abayobozi bazo.

Koperative Umurenge Sacco zashinzwe mu 2009 nyuma y’uko leta ibonye ko serivisi z’imari zitagera ku baturage neza nk’uko bikwiye.

Zashinze imizi mu gihugu hose mu 2012, ubu zikorera mu mirenge yose uko ari 416 zikaba zifite umutungo ungana na miliyari 121Frw n’ubwizigame bungana na miliyari 64.

Zifite abanyamuryango miliyoni 2.7 mu gihe mu gihugu hose abanyarwanda bagana ibigo by’imari bangana na 3.6.

Ibitekerezo

  • abakozi babifitiye ubushobozi nibo batazazibase ahubwo karibo bazazi cyucyura bikomeye cyane ubundi muga failinga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa