Kigali
startimes

IMF yageneye u Rwanda indi nguzanyo ya miliyari zisaga 106 FRW yo kurufasha kuzamura ubukungu bwazahajwe na COVID-19

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 June 2020 Yasuwe: 404

Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga k’Imari (FMI/IMF) yemereye u Rwanda indi nguzanyo ya miliyoni 111.06 z’amadolari y’Amerika (abarirwa muri miriyari 106.8 z’amafaranga y’u Rwanda) azarufasha guhangana n’icyorezo cya COVID-19 n’ingaruka zacyo.



Ku wa Kane tariki ya 11 Kamena ni bwo Inama y’Ubutegetsi ya IMF yafashe uwo mwanzuro iyo nguzanyo ikaba yiyongereye ku yindi nguzanyo y’amafaranga ya miriyoni 109.4 z’amadorari y’Amerika yemereye u Rwanda muri Mata 2020.

IMF yatangaje ko muri iyo nguzanyo imaze kugera kuri miriyoni 220.46 z’amadolari y’Amerika, igamije gushyigikira Leta y’u Rwanda mu bikorwa byoguhangana na COVID-19 n’ingaruka zayo muri gahunda y’inguzanyo yihuse (RCF), ikazaba izibanda cyane kuzahura urwego rw’imari rwanegekaye cyane, gushyigikira ubucuruzi bw’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Iyi nkunga nshyashya izafasha mu korohereza Leta y’u Rwanda kubona ibyangombwa nkenerwa mu rwego rw’ubuzima, guharanira imibereho myiza y’abaturage, gushyigikira inzego n’amatsinda byagezweho n’ingaruka z’iki cyorezo kurusha ibindi.

Umuyobozi w’agateganyo w’Inama y’Ubutegetsi ya IMF, akaba n’Umuyobozi w’Wungirije w’icyo kigega Tao Zhang, yavuze ko COVID-19 ikomeje kugira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda.

Yagize ati “Ubukungu bw’Isi n’ubw’u Rwanda bwagiye habi cyane. Ibipimo by’izamuka ry’ubukungu byagiye hasi, igabanuka ku byo Igihugu kinjiza n’ibyo gikoresha byikubye kabyiri ugereranyije n’ibyari byitezwe mu gihe hasabwaga inguzanyo ya mbere ya RCF .’’

Yashimangiye ko ingamba zashyizweho n’abayobozi mu guhangana naKoronavirusi no kwihutisha uburyo bwo kuzahura ubukungu buboneye.

Ubwoko bw’inguzanyo yihutirwa yahawe u Rwanda ntishyirirwaho amabwiriza kandi yishyurwa nta nyungu nibura nyuma y’imyaka itanu cyangwa 10, ikaba ihabwa ibihugu bihanganye no kwishyura ibikenewe mu gihe byibasiwe n’ibiza cyangwa ibyorezo.

IMF kandi yanasoneye u Rwanda miliyoni $68, asaga miliyari 67 z’amafaranga y’u Rwanda, rwari kuzishyura mu myaka ibiri iri imbere.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bushobora kuzamuka ku gipimo cya 2 % buvuye kuri 5.1% cyateganywaga mbere y’uko COVID-19 ikaza ubukana.

Iyi nguzanyo ije nk’inyongera ku zindi nkunga mpuzamahanga u Rwanda rwabonye zigamije guhangana n’iki cyorezo n’ingaruka zacyo.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje igihe ingendo z’indege zitwara abagenzi...

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko guhera tariki 1 Kanama 2020 ibibuga...
4 July 2020 Yasuwe: 2121 0

Nyagatare: Perezida Kagame yatashye umudugudu w’icyitegererezo watwaye...

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Nyakanga 2020,Nyakubahwa perezida wa...
4 July 2020 Yasuwe: 3156 1

COVID-19:U Rwanda rwashyizwe mu bihugu 14 byizewe abaturage babyo bemerewe...

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) watangaje ibihugu 14 uvuga ko abaturage...
30 June 2020 Yasuwe: 1207 0

Ibyiciro by’ubudehe mu Rwanda byahinduriwe umubare, inyito n’imikoreshereze

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Prof.Shyaka Anastase yavuze ko guhera mu...
26 June 2020 Yasuwe: 2001 0

Ingengo y’Imari y’u Rwanda 2020-2021 yiyongereyeho miliyari 228.6...

Minisitiri Dr Ndagijimana Uzziel yavuze ko Ingengo y’imari ya 2020-2021...
22 June 2020 Yasuwe: 891 0

Niringiyimana wahanze umuhanda wenyine yiyemeje guha umuriro n’amazi...

Niringiyimana Emmanuel wakoze umuhanda w’ibirometero 7 wenyine nta gihembo...
17 June 2020 Yasuwe: 4297 2