skol
fortebet

Uko imyanzuro y’Inama y’igihugu y’Umushyikirano wa 16 yashyizwe mu bikorwa

Yanditswe: Thursday 19, Dec 2019

Sponsored Ad

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 16 yabaye kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 14 Ukuboza 2018, yafatiwemo imyanzuro 10. Mu rwego rwo kuyishyira mu bikorwa, iyi myanzuro yagabanyijwemo ibikorwa 58.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe,Dr.Eduard Ngirente yavuze ko ibikorwa 47 bingana na 81% byashyizwe mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe (75-100%). Ibikowa 7 bingana na 12% bigeze ku kigero kiri hagati ya 50% na 74%. Naho ibikorwa 4 bingana na 7% ntibyashyizwe mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe kubera impamvu zinyuranye.

Ku mwanzuro wa 1 warebanaga no kuvugurura imitangire n’imicungire y’inguzanyo zihabwa abatishoboye zinyuzwa mu Murenge-SACCO kugira ngo bafashwe kwivana mu bukene vuba no kwigira,havuguruwe gahunda ya serivisi z’imari za VUP nk’uko byari biteganyijwe.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda, Guverinoma y’u Rwanda yayigeneye ingengo y’imari isaga gato miliyari icumi na miliyoni magana atanu. Kuri ubu, hamaze gutangwa agera kuri miliyoni magana ane mirongo itatu n’eshanu ku mishinga 4,199 yujuje ibisabwa.

Umwanzuro wa 2 wo kunoza imikorere y’Umurenge-SACCO kugira ngo urusheho kugera ku ntego washyiriweho no gufata ingamba zo kwishyuza vuba abawambuye. Ibigo by’Umurenge SACCO 267 byaragenzuwe. Ibindi 143 byakorewe ubugenzuzi bugamije kureba ingorane bifite mu micungire.

Ku ikubitiro,miliyari ebyiri na miliyoni magana abiri mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda zahise zishyurwa ako kanya kubera ubukangurambaga bwashyizwemo imbaraga mu gihugu hose. Andi agera kuri miliyari imwe na miliyoni magana acyenda yagiye yishyurwa buhoro buhoro.

Nk’uko byari byagaragaye, hari abakozi ba Leta bari barambuye Ibigo by’Umurenge SACCO. Nabo barishyujwe. Bose hamwe bari bafite inguzanyo zitishyurwa neza zigera kuri miliyoni 5 zisaga 796. Ariko kuva aho kwishyuza bitangiriye, 76% bamaze kwishyura asaga miliyoni 607.

Ku mwanzuro wa gatatu warebanaga no gukomeza kunoza ingamba zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kongera kureba uburyo abari mu cyiciro cya 2 cy’Ubudehe bakongera kwemererwa gukora imirimo ihemberwa itangwa muri gahunda ya VUP.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020, gahunda ya VUP yagejejwe mu mirenge yose y’u Rwanda uko ari 416, mu gihe mbere yakoreraga mu Mirenge 244 gusa. Muri urwo rwego, ingo zingana na 158,554 zimaze kugerwaho na gahunda ya VUP.

Ku mwanzuro wa kane ujyanye no kongera ubuhunikiro bw’ibiribwa n’urutonde rw’ibyo igihugu gishobora guhunika mu rwego rwo kwihaza, kandi hakanozwa imikorere y’isoko ry’ibicuruzwa by’ibanze. Hashyizweho ibikorwaremezo bifasha mu kwita ku musaruro ku buryo bukurikira:

Hubatswe ubuhunikiro 24 bw’ibigori mu Turere twa Muhanga, Nyagatare, Gatsibo, Ruhango, Nyanza, Kayonza, Kirehe, na Musanze;

Haguzwe imashini 15 zumisha ibigori, zishobora kwimukanwa, mu turere twa Nyagatare, Kayonza, Gasabo, Gatsibo na Ngoma.

Hubatswe kandi ubwumishirizo 16 bw’ibigori (Maize drying shelters).Hubatswe amakusanyirizo 7 y’imyumbati (Cassava collection points) mu Turere twa Ruhango, Kamonyi na Nyanza.

Ku makusanyirizo y’ibijumba 46 yari ateganyijwe, hubatswe amakusanyirizo 31 mu turere twa Rubavu, Musanze na Nyabihu; 12 arimo kubakwa naho andi 3 haracyaganirwa ku masezerano yo kuyubaka.

Ibyumba 10 bikonjesha imboga byashyizwe mu Turere twa Kicukiro, Muhanga, Bugesera, Huye, Gisagara, Kirehe, Nyagatare na Kamonyi.Hashyizweho ubuhunikiro 4 bw’ibirayi mu Karere ka Nyabihu;

Ku mwanzuro wa gatanu ujyanye no guhuza igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa mu nzego zose bireba hagamijwe kwihutisha gukemura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana. Kuri uyu mwanzuro nawo hari byinshi byakozwe n’ubwo urugendo rukiri rurerure.

Abana 86,531 bafite hagati y’amezi 6 kugeza kuri 24 ndetse n’abagore 19,099 batwite n’abonsa, bahawe ifu ikungahaye ku ntungamubiri (Fortified Blended Food/FBF).Hari kandi imiryango itishoboye 26,915 yahawe inka muri Gahunda ya Girinka;

Amakoperative 30 y’urubyiruko rudafite imirimo muri buri Karere mu Ntara y’Iburengerazuba yahawe ingurube zirenga 2,000, naho andi ahabwa inkoko zigera ku 63,000. Abana 9,239 (bari munsi y’imyaka 5) bagaragaweho imirire mibi bahawe ubufasha bw’amata;

Abana 457,963 bahawe amata muri Gahunda y’inkongoro y’umwana (One Cup of Milk per Child Program); ubu tukaba dusabwa gukomeza ubukangurambaga no kwigisha ibijyanye n’imirire myiza mu muryango.

Ku mwanzuro wa gatandatu ujyanye no gufata ingamba zo gukuraho imbogamizi zikibangamira ireme ry’uburezi mu byiciro byose, uhereye ku mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’amakuru.

Hasowe (printed) ibitabo birenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani mirongo itanu na bitatu byo kwigishirizamo kandi bikaba byarakwirakwijwe mu mashuri.

Hakomeje gukorwa ubugenzuzi bugamije gukurikirana ireme ry’uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, kaminuza n’amashuri makuru. Muri urwo rwego,hahuguwe abazahugura abandi barenga 1,993.Aya mahugurwa yibanze ku masomo yerekeranye n’uburyo bwo kwigisha,Ikoranabuhanga n’Icyongereza.

Ku mwanzuro wa karindwi wo gukomeza gushishikariza Abanyarwanda gukunda no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), kongera ubwiza n’ubwinshi bwabyo no gufata ingamba zituma ibiciro byabyo bibasha guhangana n’ibituruka hanze.

Ibicuruzwa bishya 102, byahawe ikirango cy’ubuziranenge cya S-Mark. Kugeza ubu, ibicuruzwa 57 bikorwa n’ibigo by’ubucuruzi 37 bimaze guhabwa ikirango cya Made in Rwanda.

Ibigo 12 byamaze kwiyandikisha mu ruhererekane nyongeragaciro (Value chain) rwo gukora imyenda no gutunganya divayi yo mu bitoki.

Ku mwanzuro wa munani wo kurushaho kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside no kongera imbaraga mu kurutoza kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda (abanyeshuri, urubyiruko rwo muri diaspora...).

Hakozwe ubukangurambaga ku kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo mu mashuri 264 yisumbuye, Kaminuza n’Amashuri makuru 11.

Ku mwanzuro wa cyenda wo gukomeza kubungabunga inzibutso n’ibimenyetso bya Jenoside no gukemura ibibazo abacitse ku icumu rya Jenoside bagihura nabyo birimo ihungabana.

Hasanwe Urwibutso rwa Ntarama (Icyiciro cya IV). Habitswe neza imibiri 4,640 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibindi bimenyetso bya Jenoside mu Nzibutso za Bisesero, Murambi, Nyarubuye, Nyange, Nyamata na Ntarama.m310 z’imyenda n’ibindi bikoresho by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata byatunganyijwe kinyamwuga, bishyirwa ahagaragara kandi bibikwa neza.

Abakozi 535 bahawe amahugurwa ku guhangana n’ihungabana. Hashyizweho n’amatsinda atanga ubufasha bw’ubuvuzi. Kuri ubu, ayo matsinda akora neza mu Turere 23 ku bufatanye na GAERG ndetse na AVEGA.

Gufotora mu buryo bubika kopi y’amapaji 45,000,000 yerekeye imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca byararangiye. Ibikorwa byo guhuza neza amakuru ari mu madosiye birakomeje:Kubika amashusho ku buryo bwujuje ubuziranenge byararangiye mu Turere 30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa