skol
fortebet

Umujyi wa Kigali urasabwa kubaka imihanda ifite inzira zigenewe abafite ubumuga bwo kutabona

Yanditswe: Monday 28, Nov 2016

Sponsored Ad

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga(NCPD) irashimira Ubuyobozi w’Umujyi wa Kigali ku bikorwa remezo bitandukanye usanga byubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga harimo guteganya inzira ziborohereza, igasaba ko hajya kubakwa imihanda ifite n’inzira yihariye y’abafite ubumuga bwo kutabona.
Ibi bikaba byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD ,Emmanuel Ndayisaba kuri uyu wa Mbare tariki 28 Ugushyingo,2016 mu bikorwa by’icyumweru cyahariwe abafite ubumuga ubwo we n’itsinda (...)

Sponsored Ad

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga(NCPD) irashimira Ubuyobozi w’Umujyi wa Kigali ku bikorwa remezo bitandukanye usanga byubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga harimo guteganya inzira ziborohereza, igasaba ko hajya kubakwa imihanda ifite n’inzira yihariye y’abafite ubumuga bwo kutabona.

Ibi bikaba byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD ,Emmanuel Ndayisaba kuri uyu wa Mbare tariki 28 Ugushyingo,2016 mu bikorwa by’icyumweru cyahariwe abafite ubumuga ubwo we n’itsinda bari kumwe basuye inyubako y’Ibiro by’umujyi wa Kigali, Umuhanda mushya wubatswe uva ku biro by’umujyi wa Kigali ujya kuri Serena Hotel aho nyuma baje gusura Koreje yigisha iby’ubuvuzi ,Ishyami rya Kaminuza y’u Rwanda bareba ko mu myubakire hubahirzwa uburenganzira bw’abafite ubumuga ku buryo bisanzura nta nkomyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD,Emmanuel Ndayisaba

Aganira n’Itangazamakuru , Ndayisaba akaba yatunze akatoki bamwe mu bubaka inzu ziganwa n’abantu benshi ari ko ugasanga badasiga inzira zorohereza abafite ubumuga ndetse ashimangira ko nubwo bihari ariko hari byinshi bimaze gukorwa.

Mu Mujyi wa Kigali bamwe barubaka ntibasige inzira z’abagenzi

Umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe kugenzura imyubakire, Peace Ababo yashimangiye ko mu igenzurwa ryakozwe hari amazu ya kera yagaragaye ko uburyo yubatse butorohereza abafite ubumuga gusa ko aho basanze ibintu bimeze gutyo bagiye kujya bahabwa igihe cyo ku bikora aho kizava ku kwezi kumwe kikageza ku mezi atandatu bitewe n’ibizakosorwa uko bingana.

Umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe kugenzura imyubakire, Peace Ababo

Ababo yakomeje avuga ko aho bigaragara ko gushyiraho inzira zorohereza abafite ubumuga bitashoboka bagiye basaba ko ibikorwa by’abafite ubumuga byakwimurwa bikajyanwa ahantu haborohereza.

Uyu muhana wubatswe ufite inzira y’abafite ubumuga n’iy’abanyamaguru

Agaruka ku kibazo cy’abantu bukaba muri iyi minsi ugasanga ntibateganyije inzira z’abafite ubumuga , Ababo yavuze ko hari abakora ibinyuranyije n’igishushanyo mbonera baba baratanze baka ibyangobwa byo kubaka gusa ngo iyo basanze hari uwabikoze hari ibihano bahabwa ndetse bagategekwa gushyiraho izo nzira ariko hubahirizwa amabwiriza y’ubuziranenge.

Itegeko rishyiraho imyubakire yubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga rikaba ryarashyizweho mu mwaka wa 2007 aho mu 2009 Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yashyizeho Iteka rikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa