skol
fortebet

Buruse ihabwa abiga muri Kaminuza yagizwe ibihumbi 35

Yanditswe: Friday 16, Feb 2018

Sponsored Ad

Minisiteri y’ uburezi mu Rwanda imaze gutangaza ko amafaranga Leta igenera abanyeshuri biga muri za Kaminuza zayo yongereweho ibihumbi 10 akaba ibihumbi 35 aho gukomeza kuba ibihumbi 25 nk’ uko bimaze imyaka myinshi bimeze.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene yatangarije ibi mu kiganiro arimo kugirana n’ Abadepite bagize Komisiyo y’ Uburezi mu nteko ishinga amategeko.
Yavuze ko ibi bikozwe mu rwego rwo kubungabunga imibereho y’ umunyeshuri.
Bibaye nyuma y’ ubusabe bwinshi n’ ubuvugizi (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’ uburezi mu Rwanda imaze gutangaza ko amafaranga Leta igenera abanyeshuri biga muri za Kaminuza zayo yongereweho ibihumbi 10 akaba ibihumbi 35 aho gukomeza kuba ibihumbi 25 nk’ uko bimaze imyaka myinshi bimeze.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene yatangarije ibi mu kiganiro arimo kugirana n’ Abadepite bagize Komisiyo y’ Uburezi mu nteko ishinga amategeko.

Yavuze ko ibi bikozwe mu rwego rwo kubungabunga imibereho y’ umunyeshuri.

Bibaye nyuma y’ ubusabe bwinshi n’ ubuvugizi byagiye bikorwa n’ inzego n’ abantu batandukanye basaba ko aya mafaranga Leta igenera abanyeshuri biga muri Kaminuza yo kubatunga yakongerwa. Cyane ubu buvugizi bwakozwe n’ itangazamakuru n’ abadepite kuva mu myaka myinshi yatambutse.

Ibi kandi bibaye mu gihe nta mezi ane arashira Dr Eugene Mutimura abaye Minisitiri w’ Uburezi asimbuye Dr Malimba Musafili. Si byo gusa amaze gukora kuko ubu mu gihugu hose harimo kuba ubukangurambaga ku ireme ry’ uburezi aho amatsinda ya Minisiteri y’ uburezi amaze iminsi azenguruka mu bigo bitandukanye areba uko ireme ry’ uburezi ritangwa n’ uko imibereho y’ abanyeshuri n’ abarezi yifashe.

Ntabwo haramenyekana igihe iyi buruse y’ ibihumbi 35 izatangira gutangirwa gusa byitezwe ko Minisitiri Mutimura aza kubitangariza abanyamakuru none ku wa 16 Gashyantare 2018.

Minisitiri yavuze ko atari ‘bourse’ gusa izazamurwa ahubwo ko n’amafaranga abarirwa umunyeshuri bagenderaho babara ingengo y’imari, ku banyeshuri biga amasiyansi (STEM: Science, Technology, Engineering and Mathematics ) n’abatiga amasiyansi nayo azazamurwa.

Minerivale itangirwa abo banyeshuri yavuye 600 000 igera kuri 800 000 ku batiga siyanse naho abiga siyanse ikava ku 900 000Frw biteganyijwe ko izagera kuri miliyoni ebyiri ku munyeshuri umwe mu mwaka.

Ibitekerezo

  • Bravo Minister Mutimura.Muvugurure uburezi. Mukore igenzura mu bigo by’amashuri cyane cyane ibyigenga.kuko hafi ya byose biratubura.Abarezi bahembwa nabi,mu biruhuko ahenshi ntibahemba KU kigero hafi 80℅•bityo motivation ibonetse ireme ry’ uburezi rirazamuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa