skol
fortebet

Dr Karen yahishuriye abakobwa bo muri Bugesera ibanga ryatumye yiga akagera kuri doctorat

Yanditswe: Tuesday 27, Mar 2018

Sponsored Ad

Dr Karen na Himbara Promesse
Umunyamerika Dr.Karen Vaughn umufatanya bikorwa wa Gasore Serge Foundation umaze hafi ukwezi muri iki kigo yabwiye aba bakobwa ibintu icyenda bazifashisha mu buzima bwabo, anabereka ko hejuru ya byose hari Imana isumba byose abateguza guhangana ku isoko ry’umurimo, kwigira ku ahahise habo, gukora cyane,Gusaba Imana ibyo bifuza ndetse no kutagira n’umwe bizera.
Dr Karen yababwiye ko kugira ngo abe ari ku rwego rwa Dogiteri yakoze byinshi birimo no kwirinda (...)

Sponsored Ad

Dr Karen na Himbara Promesse

Umunyamerika Dr.Karen Vaughn umufatanya bikorwa wa Gasore Serge Foundation umaze hafi ukwezi muri iki kigo yabwiye aba bakobwa ibintu icyenda bazifashisha mu buzima bwabo, anabereka ko hejuru ya byose hari Imana isumba byose abateguza guhangana ku isoko ry’umurimo, kwigira ku ahahise habo, gukora cyane,Gusaba Imana ibyo bifuza ndetse no kutagira n’umwe bizera.

Dr Karen yababwiye ko kugira ngo abe ari ku rwego rwa Dogiteri yakoze byinshi birimo no kwirinda ibishuko abakobwa bakunze guhura nabyo ariko kandi ngo ubuzima burashoboka iyo buri wese abashije guca bugufi akemera kugirwa inama n’abandi.

Dr.Karen ati “Ubwo nasabwaga kubaha ikiganiro natekereje ku buzima nanyuzemo kugeza ubu.Ndi umunyabugenge.Ndi umubyeyi nk’aba n’umufatanyabikorwa w’imiryango idaharanira inyungu cyane cyane iyita ku bana”.

Ntabwo navuga ku mbaraga zigutera ishyaka ntabanje kuvuga ku mbaraga zanyazo arizo Imana.Ubutumwa bwanjye kuri mwe ni ukubabwira gushaka Imana mbere y’ibindi byose kuko ariho muzakura ubushobozi n’ishyaka ryo kumva ko mushoboye.”

Umuryango Gasore Serge Foundation washinzwe na Gasore Serge wamenyekanye muri siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletisme) kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Werurwe,2018 wahurijwe hamwe abana b’abanyeshuri b’abakobwa biga mu bigo bitandukanye byo mu karere ka Bugesera mu biganiro bifite inyito igira iti ‘Be Inspired’.

Himbaza Promesse ari nawe ugira uruhare mu gutegura ibi biganiro biba kabiri muri buri gihembwe cy’amashuri yabwiye UMURYANGO ko ibikorwa bya ‘Be Inspired’ batangiriye mu karere ka Bugesera mu bigo by’amashuri ariko ko bateganya kwagura bakabigeza no mu bindi bice by’igihugu aho avuga ko kugeza ubu bishimira umusaruro bimaze gutanga.

Promesse yagize ati “Umusaruro wa Be Inspired uraboneka.Umukobwa wanyuze muri ibi biganiro turamukurikirana n’iyo avuye ku ntebe y’ishuri.Twishimira ko ibi biganiro bitinyura abana b’abakobwa cyane cyane abo tuvuga ko bakitinya.”

Akomeza agira ati “Ijya kurisha ihera ku rugo, ibi bikorwa twabitangiriye mu karere ka Bugesera ariko mu minsi ya vuba tugiye kugaba amashami.Bikorwa inshuro ebyiri muri buri gihembwa cy’umwaka w’amashuri kandi tubona ko bigeze ku rwego rushimishije kugeza ubu.”

Yavuze ko intego bihaye nka Gasore Serge Foundation binyuze muri iyi gahunda bahaye inyito ya ‘Empowering Girls’ ari uko abakobwa b’intyoza mu bigo by’amashuri bazajya bahurizwa hamwe bakaganira ku bibazo n’ibisubizo bakishakamo hagamijwe iterambera ryabo. Akomeza avuga ko bahitamo abakobwa bagera ku munani muri buri kigo bagahabwa insangamatsiko baganira byo hagamijwe kubatinyura no kwigirira ikizere mu byo bakora.

Muri iki gihembwe baganiriye ‘Nk’abakobwa twatangira ubushabitsi nta gishoro ufite’.Abakobwa bo mu kigo cya Maranyundo n’abo muri Nyamata Catholic nibo basangiye iyi nsangamatsiko abandi nabo bakunganira bagenzi babo.

Ibi biganiro ‘Be Inspired’ byahurijwe hamwe abakobwa biga mu bigo birimo: G.S Kibungo; Nyamata Catholic, Etoo Nyamata, APEBU Nyamata, Gs, Ntarama, Maranyundo n’ibindi

Gasore Serge aherutse guhabwa gihembo na Abilene Christian University (ACU) nk’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa abikesha ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye akorera mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera

Yize muri Kaminuza ya Abilene Christian University isanzwe itanga igihembo cyiswe ‘Humanitarian Award’ gihabwa umuntu wize muri iyo kaminuza wabashije gukora ibikorwa by’indashyikirwa akiri umunyeshuri kandi atararenza imyaka 40.Uretse Gasore iyi kaminuza yanashimwe Umunyamerika April Anthony wakoze ibikorwa bitandukanye byo kwita ku buzima iwabo muri Leta ya Texas.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa