Kigali
dnd

Leta yahagaritse by’agateganyo Kaminuza 3 zirimo na Rusizi International University

Amakuru   Yanditswe na: 14 March 2017 Yasuwe: 13481


Minisiteri y’Uburezi yahagaritse by’agateganyo Kaminuza zigenga eshatu nyuma y’uko zigaragayemo ibibazo bikomeye byari bibangamiye ireme ry’uburezi ryagombye kuba ritangirwa muri izo Kaminuza.

Dr. Innocent S. Mugisha, Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Uburezi yatangarije Umuryango ko Kaminuza zahagaritswe by’agateganyo ari Nile Source Polytechniques of Applied Arts iri I Huye, Sinhgad Technical Education Society iri mu Gatenga ndetse na Rusizi International University iri mu mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi.

Dr. Mugisha akaba atangaza ko zose ibibazo zihuriyeho bijyanye n’igabanuka ry’imbaraga zatangiranye aho ubu nta barimu ndetse n’abakozi babishoboye bari bahari bo gutanga ubumenyi , n’abahari ugasanga nta bikoresho bakwifashisha mu kwigisha bihari.

Yagize ati:” zose zihuriye ku kibazo cy’uko imbaraga zazo zatangiranye zibona ibyangombwa zagabanutse, nta barimu zifite n’izibafite ugasanga nta bikoresho bihagije byo kubafasha kwigisha”.

Gusa, Dr. Mugisha avuga ko uku guhagarikwa by’agateganyo kumara amezi atandatu ariko Kaminuza yabasha gukemura ibibazo byayo mbere yayo mezi yahita ikomorerwa.

Yagize ati:” zahagaritswe by’agateganyo, ariko no muri uku kwezi iyakuzuza ibisabwa yafungura.”

Ku kibazo cy’abanyeshuli barimo biga muri izi Kaminuza ndetse bashobora kuba baranamaze kwishyura, Dr. Mugisha avuga ko ari byiza ko nabo bategereza gato Kaminuza bigamo zikabanza zikuzuza ibisabwa.

Ikizakurikira mu gihe hari izizananirwa kuzuza ibyo zasabwe igihe zahawe cy’amezi atandatu kikarenga ntikiramenyekana ariko mu biteganywa ni uko hashobora kuzabamo no kuzifunga burundu.

Ikibazo kiganje muri za Kaminuza zigenga ahanini ni imiyoborere mibi no kuryana kw’abazishinze biganisha ku mikoro agenda akendera ibi bikiyongeraho gusahura na duke ziba zinjije.

Ibaruwa ihagarika Rusizi International University by’agateganyo

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota ku banyeshuri bo mu mashuri abanza...

Kuri uyu wa 31 Ukuboza 2019,Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota ku...
30 December 2019 Yasuwe: 2375 0

Ntabwo gutanga buruse bizongera gushingirwa ku byiciro by’ubudehe-Minisitiri...

Minisitiri w’intebe,Dr.Eduard Ngirente yatangarije mu nama y’Umushyikirano...
20 December 2019 Yasuwe: 2921 0

Minisiteri y’Uburezi yakuyeho uburyo bwo gusimburana kw’abarimu benshi mu...

Minisiteri y’Uburezi yakuye mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza uburyo...
9 December 2019 Yasuwe: 6449 5

Minisiteri y’Uburezi yemereye amashuri yigenga abanza n’ay’incuke gukomeza...

Minisitiri w’uburezi,Dr Eugene Mutimura, yemeye icyifuzo abayobozi...
2 December 2019 Yasuwe: 3858 0

Nyanza: Abanyeshuli bayobora abandi biga mu mashuli bacumbika bari mu...

Ku bufatanye bw’Akarere ka Nyanza, MINEDUC ndetse n’Itorero ry’Igihugu...
2 November 2019 Yasuwe: 1116 0

Twasuye APACE, ikigo cyizeho ba Knowless, Aline Gahongayire, Sankara,...

Kuri uyu wa kabili taliki 29 twasuye ikigo cya APACE kizeho ba cyizeho ba...
29 May 2019 Yasuwe: 6705 0