skol
fortebet

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yagaye Dr. Gahutu n’abo bafatanyije kuyobora Kaminuza ya Rusizi

Yanditswe: Tuesday 21, Mar 2017

Sponsored Ad

Dr. Gahutu, Umuyobozi wa RIU
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri MINEDUC, Isaac Munyakazi yagaye uburyo Dr. Gahutu n’ubuyobozi bwa Rusizi International University (RIU) ayoboye banditse bavuga ko RIU iherutse gufungwa by’agateganyo yo yafunzwe kubera Minisitiri w’Uburezi yanga Dr. Gahutu uyiyobora.
Dr. Gahutu amaze kubona ibaruwa ya MINEDUC ihagarika by’agateganyo igihe cy’amezi atandatu Rusizi International University kuva taliki ya 10 uku kwezi ngo ibanze (...)

Sponsored Ad

Dr. Gahutu, Umuyobozi wa RIU

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri MINEDUC, Isaac Munyakazi yagaye uburyo Dr. Gahutu n’ubuyobozi bwa Rusizi International University (RIU) ayoboye banditse bavuga ko RIU iherutse gufungwa by’agateganyo yo yafunzwe kubera Minisitiri w’Uburezi yanga Dr. Gahutu uyiyobora.

Dr. Gahutu amaze kubona ibaruwa ya MINEDUC ihagarika by’agateganyo igihe cy’amezi atandatu Rusizi International University kuva taliki ya 10 uku kwezi ngo ibanze ikemure ibibazo ifite byagaragajwe n’ubugenzuzi, Dr. Gahutu yahise yandikira Minisitiri w’Intebe amusaba ko yamurenganura we na Kaminuza ayoboye aho yavugaga ko gufungwa kwayo byatewe n’urwango Minisitiri w’Uburezi amwanga.

Muri iyi baruwa, n’ubwo atari Kaminuza ayoboye yonyine yafatiwe ibyemezo birimo no gufungwa by’agateganyo, Dr. Gahutu yabwiye Minisitiri w’Intebe ko uretse kuba Minisitiri amwanga ahubwi n’itsinda ry’inzobere ryagenzuye Kaminuza ayoboye ryari rifite umugambi uhishe wo kuyifunga. Dr. Gahutu yemeza ko ibyo bagenzuye byose RIU ibyujuje.

Iri genzura ryagaragaje ko iyi Kaminuza ifite ikibazo cy’ibikoresho, laboratwari, amasomero, abakozi n’abarimu bihagije ukurikije amashami yigisha ari nayo mpamvu yahagaritswe amezi atandatu ngo ibanze ibikemure.

N’ubwo Minisitiri w’Uburezi Papias Musafiri yirinze kugira icyo atangaza kuri iyi baruwa ya Dr.Gahutu ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo kuwa mbere , Umunyamabaganga wa Leta ushinzwe Amashuli Abanza n’Ayisumbuye we yanenze cyane Dr. Gahutu ndetse n’ubuyobozi bw’iyi Kaminuza aho avuga banyuze inzira itariyo aho gukemura ibibazo bafite bakibasira umuntu ku giti cye.

Yakomeje avuga ko bimaze kumenyekana neza ko Kaminuza ya RIU n’umuyobozi wayo badashishikajwe n’uburezi ahubwo ari ubucuruzi, ari nayo mpamvu y’amakosa yose kandi MINEDUC idashobora gukomeza kuyarebera.

Yagize ati:” abazi amateka y’iriya kaminuza murabizi, harimo ibibazo byinshi mu bayishinze, bimaze kugaragara ko atari uburezi iriya Kaminuza n’abayiyoboye bagamije, ni ubucuruzi rwose”.

Isaac Munyakazi akomeza avuga ko byari kuba byiza iyo Dr. Gahutu n’abo bafatayije kuyobora Kaminuza bicara bagashaka inzira zo gukemura ibibazo RIU ifite byagaragaye kandi igakorana n’urwego rwabandikiye (MINEDUC) nk’uko n’izindi ziri kubigenza.

Muri iki kiganiro, Minisitiri w’Uburezi yatangaje ko igenzura ryakorewe ama Kaminuza ryashingiweho zimwe zihagarikwa by’agateganyo izindi zigafungirwa amashami ryakozwe n’inzobere z’abanyamahanga zidafite aho zihuriye n’umuntu ku giti cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa