Bugesera: Umugabo yatawe muri yombi azira gutema abana be b’impanga ku bunani

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 January 2020 Yasuwe: 4607

Umugabo witwa Ndayambaje Faustin,utuye mu mudugudu wa Kiruhura, akagari ka Kagenge, umurenge wa Mayange, mu ijoro ryo kuwa 1/1/2020 yatemye abana be b’impanga ,nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we.



Uyu mugabo yatashye iwe mu rugo saa yine z’ijoro, ageze mu rugo atangira gutongana n’umugore we, umugore yaje kumucika abura aho arengereye, nibwo yafashe abana be b’impanga bafite imyaka 5 abinjiza mu cyumba kimwe afata umuhoro atangira kubatemagura avuga ko nyina yamunaniye.

Ku bw’amahirwe uyu mugore wari wihishe yatabaje abaturanyi be bafata uyu mugabo,nta mwana n’umwe arica ,n’ubwo yabakomerekeje cyane bakajyanwa igitaraganya ku bitaro bya ADEPR Nyamata.

Umunyamahanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kagenge, Rutembesa Frederico, yabwiye ikinyamakuru Hanga.rwdukesha iyi nkuru ko ,aya makuru ari impamo.

Ati:’’Nibyo koko, Ndayambaje yatashye mu ijoro yasinze atongana n’umugore we, amucitse yadukira abana be b’impanga babiri b’imyaka itanu arabatema, umwe yakomeretse mu ijoshi, undi yamutemye akaguru, usibye ko ubu bari kwa Muganga bari kwitabwaho n’abaganga ’’.

Uyu muyobozi yavuze ko, uyu muryango nta makimbirane yari asanzwe awuziho, ngo nabo byababereye amayobera.

Uyu muyobozi arakangurira abaturage kwirinda amakimbirane mu ngo, naho babibonye arasaba ko batanga amakuru mu nzego z’ubuyobozi hakiri kare.

Uyu mugabo watemye abana yibyariye akeka ko ari umugore we ari gutema yashyikirijwe polisi, akaba afungiye kuri station ya polisi ya Mayange.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urukiko rwategetse ko Ndabereye wahoze ari visi meya aburana...

Uwahze ari visi Meya wa Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu ,Ndabereye...
21 January 2020 Yasuwe: 1296 0

Musanze: Umugore w’uwahoze ari Visi Meya yatakambiye perezida Kagame ko...

Umugore witwa Kamariza Olive wa Ndabereye Augustin wahoze ari Visi Meya wa...
14 January 2020 Yasuwe: 10609 0

Bugesera: Umugabo yatawe muri yombi azira gutema abana be b’impanga ku...

Umugabo witwa Ndayambaje Faustin,utuye mu mudugudu wa Kiruhura, akagari ka...
3 January 2020 Yasuwe: 4607 0

Gasabo: Umusaza waragiraga ingurube yishe umwana w’imyaka 4 amusambanyije...

Umusaza witwa Mathias uri mu kigero cy’imyaka 60 yatawe muri yombi akekwaho...
3 January 2020 Yasuwe: 10070 0

Gicumbi: Gitifu w’akagari yatawe muri yombi akekwaho kunyereza...

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwaruyumbu gaherereye mu murenge...
2 January 2020 Yasuwe: 1880 1

Gatsibo: Polisi yafashe abasore babiri batwaye imodoka irimo amasashi...

Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukuboza, Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo...
1 January 2020 Yasuwe: 2069 0