addresiya
startimes

Bugesera: Umusore n’inkumi bafashwe bari kwiba ibitabo by’ikigo cy’amashuli ngo bajye kubikoramo impapuro zo gutwaramo ibicuruzwa

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 May 2020 Yasuwe: 2291


Ku bufatanye n’abaturage, kuwa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi ahagana saa yine za mu gitondo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera yafashe uwitwa Byukusenge Janviere w’imyaka 25 na Ndayishimiye Albert w’imyaka 20.

Bafashwe barimo kwiba ibitabo mu ishuri ribanza (Gaseke Primary School), bafashwe bamaze kwiba ibitabo 31. Iri shuri riherereye mu murenge wa Rilima mu kagari ka Ntarama mu mudugudu wa Gaseke.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko abaturage babonye bariya bantu babiri barimo kunyura mu madirishya bahita batanga amakuru.

Ati “Hari mu gitondo nka saa yine abaturage babona uriya musore n’umukobwa barimo kwica idirishya banyuramo binjira mu ishuri. Bahise babimenyesha abapolisi baraza babafatira mu cyuho, basanga bamaze gupakira ibitabo 31.”

CIP Twizeyimana avuga ko bamaze gufatwa bavuze ko bari bagiye kubica bakabikoramo amabahasha (enveloppes) bakajya kuyagurisha abacuruzi kugira ngo bajye bazipfunyikamo ibicuruzwa abakiriya baza kugura.

Ati “Bavuze ko bari bagiye kubikoramo amabahasha bakayagurisha abacuruzi. Bavuze ko bibandaga ku bitabo bifite impapuro nini, cyane cyane ibitabo byigishirizwamo isomo ry’icyongereza n’ibitabo by’imibare.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yasabye buri muturarwanda kujya afata neza ibikorwa Leta iba yageneye abaturage kuko biba biri mu nyungu za benshi dore ko kuri ririya shuri bamaze iminsi bahibye ibindi bikoresho birimo inzugi.

Yibukije abaturage ko biriya bitabo byari bigiye kwangizwa aribyo abana babo bakuragamo ubumenyi ndetse bari kuzakomeza kubyigiramo no mu minsi iri mbere.

CIP Twizeyinama yashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe bigatuma bariya bantu bafatwa, asaba n’abandi bose kudahishira abanyabyaha aho bava bakagera.

Byukusenge na Ndayishimiye Polisi yahise ibashyikiriza urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacya (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 havuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara agiye kongera kuburanishwa

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wigambye ibitero bitandukanye byagiye...
3 June 2020 Yasuwe: 582 0

Urukiko rwa Gisirikare rwarekuye abasirikare 3 muri ba bandi 5 bashinjwa...

Urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa Gatanu rwafashe icyemezo ku bujurire...
30 May 2020 Yasuwe: 1627 0

Nyanza: Abantu 24 bahamijwe n’Urukiko ibyaha by’iterabwoba n’ubugambanyi

Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga...
29 May 2020 Yasuwe: 877 0

Nyamagabe: Polisi yataye muri yombi umusore yafashe ari kwiba...

Polisi ikorera mu Karere ka Nyamagabe muri Sitasiyo ya Polisi ya Tare,...
29 May 2020 Yasuwe: 712 0

Ladislas Ntaganzwa wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakatiwe...

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruri mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo...
28 May 2020 Yasuwe: 905 0

Gasabo: Polisi yafunze abantu 20 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19...

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 20 bafunzwe bazira kurenga ku mabwiriza...
24 May 2020 Yasuwe: 2087 0