skol
fortebet

Gicumbi: Gitifu w’akagari yatawe muri yombi akekwaho kunyereza imfashamikurire y’abana

Yanditswe: Thursday 02, Jan 2020

Sponsored Ad

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwaruyumbu gaherereye mu murenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi afunzwe akurikiranyweho kunyereza amata ya Inyange yari agenewe abana bato muri gahunda yo kubafasha gukura neza.

Sponsored Ad

Nkuko umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yabitangarije Umuseke dukesha iyi nkuru, uyu gitifu yafashwe taliki 30 Ukuboza, 2019 akekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta.

Ati: “ Ufunzwe ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwaruyumbu…Afungiwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, yafashwe taliki 30, Ukuboza, 2019 afungiye kuri station ya Cyumba.”

Iki kinyamakuru cyatangaje ko amakuru y’uko gitifu w’umusigire w’Umurenge wa Manyagiro Zephrin Habimana yavuze ko mugenzi we w’Akagari ka Rwaruyumbu afunzwe akurikiranyweho kunyereza amata ya Inyange yari agenewe abana bato muri gahunda yo kubafasha gukura neza.

Hari amakuru yari yatangajwe mbere ko uyu gitifu afunzwe akurikiranyweho kunyereza Shisha kibondo.

Ibitekerezo

  • yihangane bibaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa