startimes

Kirehe: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana yibyariye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 June 2020 Yasuwe: 1455

Umugabo w’imyaka 43 y’amavuko wo mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe, ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana yibyariye ufite imyaka 10.



Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,ibi byabereye mu Mudugudu wa Ryabega, Akagari ka Mubuga mu Murenge Musaza mu Karere ka Kirehe.

Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru yo gusambanywa k’uyu mwana na se umubyara ngo yatanzwe n’uyu mwana ubwe ubwo yabiganirizaga bagenzi be ko papa we yamuryamishije hasi akamwambura imyenda ubundi akamukora ku gitsina nabo bakabimenyesha inzego.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza, Bihoyiki Leonard, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo bamaze kumuta muri yombi nyuma yaho umwana we abahamirije ko yamuryamishije akamukora ku gitsina.

Ati “Ni ugukekwaho, kuko umwana yabiganirije bagenzi be, avuga ko se yamusanze aho baba na nyina kuko nyina amaze imyaka ibiri yarahukanye batabana na se, arangije amuryama hejuru amukora ku gitsina, byabaye tariki ya 10 uku kwezi twe tubimenya tariki ya 13 umwana abiganirije bagenzi be.”

Bihoyiki yakomeje avuga ko bakibimenya bihutiye gufata uyu mugabo bamushyikiriza ubugenzacyaha.

Ati “Umwana yoherejwe kwa muganga naho umugabo arafunze, umwana twaramwibarije arongera abidusubiriramo neza.”

Ubusanzwe uyu mugabo amaze imyaka ibiri atabana n’umugore we aho umugore yahukanye nyuma yo kugirana amakimbirane. Tariki ya 10 Kamena ngo uyu mugabo yagiye kwa Sebukwe kureba umugore we asanga badahari hari uwo mwana wenyine niko guhita amukorera ayo marorerwa.

Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB Kigarama mu gihe hategerejwe ibizamini bizerekana koko niba uyu mwana yarasambanyijwe.

Source: IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe azamenyeshwa imyanzuro y’urukiko kuri uyu wa...

Bwana Gérard Urayeneza ukekwaho icyaha cya Jenoside no kuzimiza ibimenyetso...
14 July 2020 Yasuwe: 757 0

RIB yataye muri yombi abagabo 3 bakekwaho kwica umwana w’imyaka 17 I...

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwatangaje ko rwataye muri yombi...
13 July 2020 Yasuwe: 3074 0

Polisi yataye muri yombi Hamuli azira gukwirakwiza ibihuha ko...

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Nyakanga Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa...
13 July 2020 Yasuwe: 3489 0

Sankara yabwiye urukiko impamvu yinjiye muri FLN n’ubufasha Zambia...

Nsabima Callixte uzwi kandi nka Sankara uyu munsi ku wa mbere yatangiye...
13 July 2020 Yasuwe: 4365 0

Rubavu: Yafashwe yaka ruswa motari amubeshya ko yayitumwe n’abapolisi

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu kuri uyu wa...
13 July 2020 Yasuwe: 1148 0

Karongi: Umusaza w’imyaka 72 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana...

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umusaza...
12 July 2020 Yasuwe: 2121 0