skol
fortebet

Musanze: Polisi yaguye gitumo abantu 23 bari gusengera mu cyumba begeranye bayisubiza ko bari kugira ngo COVID-19 icike

Yanditswe: Thursday 14, May 2020

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze,yafashe abantu 23 barimo gusengera mu rugo rw’umuturage witwa Habumurenyi Jean Damascene wo mu kagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze begeranye kandi bibujijwe kubera ingamba Leta yafashe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko nyuma yo gufatwa na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, aba baturage babwiye Polisi ko gusenga ari intwaro ikomeye yatuma icyorezo cya Coronavirus gicika mu Rwanda ariyo mpamvu ngo bateranye basenga ngo iki cyorezo kiranduke mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, yabwiye KT Radio ko amakuru yo guterana kw’abo baturage bayahawe na bagenzi babo kandi ngo byari bimaze kuba akamenyero kuko muri urwo rugo hahoraga abantu baje kuhasengera no mu gihe cya guma mu rugo ariyo mpamvu abo bantu bagomba gukurikiranwa.

Yagize ati “Hari ikibazo kijyanye n’imyumvire itari myiza aho abantu bumva ko umuntu ashobora kuvurwa n’amasengesho atageze kwa muganga….N’ukurenga ku mabwiriza y’ubuyobozi kuko insengero n’utubari bitemewe.Byose babirengaho babizi kuko inyigisho zaratanzwe ku buryo buhagije.

Mu Rwanda ntawe utazi icyorezo cya Coronavirus.Tukaba dusanga iki ari ikibazo aba bantu bagomba gukurikiranwa.Bari kuri station ya Muhoza.

Hari ingingo ya 230 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda,ihana abantu barenga ku byemezo by’ubuyobozi cyane cyane nka biriya biba byashyizweho n’inama y’Abaminisitiri."

CIP Alexis Rugigana yavuze ko abo bantu bashobora guhanishwa igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu cyangwa kimwe muri ibyo bihano, nyuma yo kureba uburemere bw’amakosa kuko itegeko riteganya ibihano byombi.

Abatawe muri yombi bireguye bavuga ko basengaga ngo Coronavirus ikire, ubundi bagasengera n’umugore ufite umwana urwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa