Musanze: Polisi yataye muri yombi abantu 29 bafashwe bari gusengera kwa Pasiteri
Yanditswe: Saturday 21, Mar 2020
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze yataye muri yombi abantu 29 bari bateraniye kwa Pasiteri witwa Eliphas Gatunguru mu ibanga kandi Leta y’u Rwanda yarabujije abantu guteranira mu kivunge kubera ko bashobora kwanduzanya icyorezo cya COVID-19.
Abo Polisi yafashe ni Gatunguru, umuhungu we witwa Musabyimana n’undi mugore witwa Belia basanzwe ari Abadivantiste b’umunsi wa 7.Bafatiwe mu murenge wa Gataraga,mu karere ka Musanze.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alexis Rugigana yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko abantu bafashwe bose hamwe bari 29.
CIP Rugigana yibukije abaturage kutirengagiza nkana amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima ngo bajye gusengera hamwe kandi bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati: “Ubutumwa ntanga ni uko nkuko Minisiteri y’Ubuzima yabujije abantu guhurira ahantu ari benshi nko mu nsengero, mu butayu, mu byumba by’amasengesho n’ahandi, bagombye kubikurikiza.”
Avuga ko abazabirengaho Polisi izabafata kandi asaba inzego z’ibanze gukomeza gukorana na Polisi kugira ngo ibyemezo bya Minisiteri y’ubuzima n’iy’ubutegetsi bw’igihugu byubahirizwe.
Ibitekerezo
Abobabtu bahanwe peee
Gute x batumva amabwiriza