startimes

Rusizi: Polisi yafashe abantu 14 bari batwaye magendu bayikuye muri RDC

Amakuru   Yanditswe na: 19 June 2020 Yasuwe: 2185

Mu rukerere rwo kuri uyu wa Gatanu ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano,Polisi y’igihugu yafashe abantu 14 bo mu karere ka Rusizi, bari batwaye magendu bayivana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.



Abafashwe n’ abagore 13 n’umugabo umwe bakaba bafatanywe Salsa udukombe turenga 700 na litiro zirenga 25 z’amamesa.

Ibi bibaye mu gihe inzego zinyuranye muri aka karere zivuga ko zihangayikishijwe n’abambuka imipaka mu buryo butemewe, bakaba ari bo bakomeje kuba nyirabayazana b’ubwandu bushya bwa #COVID19.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko imirenge itanu yo mu Karere ka Rusizi, yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, igamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, yayigumishijwemo ibindi byumweru bibiri.

MINALOC yanditse kuri Twitter iti “Guma mu rugo mu mirenge ya Kamembe, Mururu, Gihundwe, Nyakarenzo na Nkombo irakomeje mu gihe cy’ibyumweru nibura bibiri. Turasaba abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zose zo kwirinda icyorezo Coronavirus. Abayobozi barasabwa gushyira imbaraga mu kubikurikirana”.

Leta y’u Rwanda isaba abanyarwanda kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa mu bihugu birimo icyorezo ariyo mpamvu itarafungura imipaka.

Ku wa 4 Kamena nibwo imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Tariki 12 Kamena Umurenge wa Nkombo na wo mu wongerewe mu yo abaturage bagomba kuguma mu ngo zabo.

Ibi byemezo byafashwe nyuma y’uko Akarere ka Rusizi cyane cyane iyi mirenge yagaragayemo abanduye Coronavirus benshi kubera abantu bakorera ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko Akarere kamaze kugira abarwayi barenga 120.

Mu ntangiriro za Gicurasi, Rusizi yari mu turere 17 tw’u Rwanda tutari twakagezemo Coronavirus cyo kimwe na Nyamasheke, Rubavu, Gakenke, Burera, Nyagatare, Gatsibo, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Gisagara, Nyanza, Ruhango, Nyaruguru, Rwamagana, Kayonza na Nyamagabe.

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

RIB yatangaje ko iri gukora iperereza ku bayobozi barigishije amafaranga...

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwatangaje ko hari gukorwa iperereza...
6 July 2020 Yasuwe: 7578 2

Dr. Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe na Prof. Karuranga wayoboraga...

Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe na Prof Egide...
5 July 2020 Yasuwe: 1829 0

Rusizi:Polisi yataye muri yombi umugabo wibye moto y’abandi akajya kuyihisha...

Polisi ikorera mu karere ka Rusizi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 yafashe...
5 July 2020 Yasuwe: 503 0

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu binjije mu gihugu magendu n’abishe...

Polisi y’u Rwanda iravuga ko ikomeje kugenzura ibyaha byose n’ubwo yashyize...
3 July 2020 Yasuwe: 1257 0

Rubavu: Polisi yafatiye mu cyuho umusore wari ufite udupfunyika 380...

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu, ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu yafashe...
3 July 2020 Yasuwe: 217 0

Dr.Isaac Munyakazi ashobora gufungwa imyaka igera kuri 7 ibyaha akekwaho...

Ku wa 30 Kamena 2020 nibwo Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko dosiye iregwamo...
1 July 2020 Yasuwe: 1197 1