skol
fortebet

Rutsiro: Gitifu yasezeye nyuma yo gushinjwa gusambanya umugore wa Sedo

Yanditswe: Tuesday 23, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kamwe mu tugari tugize umurenge wa Kigeyo w’akarere ka Rutsiro washinjwaga na mugenzi we usanzwe ari Sedo muri kamwe mu tugari tugize umurenge wa Mushonyi kumusambanyiriza umugore, yamaze gusezera ku mirimo ye.

Sponsored Ad

Mu ntangiriro za Werurwe nibwo havuzwe mu binyamakuru ko abakozi b’akarere ka Rutsiro, ku rwego rw’Akagari bapfaga kuba umwe yarashinjaga mugenzi we kuba amusambanyiriza umugore.

Ibyavugwaga ni aba bagabo bombi babashije kuganira n’itangazamakuru baribwira ko byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024, mu murenge wa Murunda aho basanzwe batuye n’imiryango yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko bakiriye ubwegure bw’uyu mukozi wari usanzwe ayobora akagari kandi ko bwakiriwe.

Uwizeyimana yunzemo ko nk’akarere babyakiriye kuko ari uburenganzira bw’umukozi yemererwa n’Itegeko, ndetse ko nabo bamusubije bakurikije icyo amategeko ateganya.

Mu nkuru yabanje, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yari yatangaje ko bari gukora iperereza kandi ko basanze ari impamo, ubivugwamo yabiryozwa.

Ivomo:Bwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa