skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwamaganye impamvu za Leon Mugesera zo kwanga umucamanza

Yanditswe: Tuesday 17, Dec 2019

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwamaganye impamvu ya Leon Mugesera yo kwanga umucamanza amushinja ko amwanga aho bwasabye ko urubanza rwakomeza.

Sponsored Ad

Mu iburanisha riheruka kuwa 21 Ukwakira 2019 mu rukiko rw’ubujurire i Kigali, Leon Mugesera yihannye (kwanga mu rukiko) umucamanza witwa Kaliwabo Charlesamushinja ko amwanga ndetse atagomba kuba mu bamuburanisha,biba ngombwa ko urubanza ruhita rusubikwa.

Ubwo bari bamuhaye ijambo ngo asubanure ubujurire bwe, Leon Mugesera yasabye ibintu bibi; kumenya amazina y’abamuburanisha no kwemererwa kuburana yicaye kubera uburwayi.

Yemerewe kuburana yicaye, ariko umucamanza amubwira ko atari ngombwa ko abacamanza bivuga amazina, ko amenya gusa ko ari ab’urukiko rw’ubujurire bari kumuburanisha.

Mugesera yaratsimbaraye avuga ko bagomba kuyamubwira kuko hari ubwo yasanga hari uwo bafitanye ikibazo akamwihana (akamwanga).

Umucamanza yamubwiye ko bagiye kumwibwira wenyine, maze baramuhamagara imbere, we n’umwunganizi we Jean Felix Rudakemwa, begera abacamanza bababwira amazina yabo.

Mugesera yahise avuga ati: "Uwitwa Kaliwabo Charles ndamwihannye kubera urwango amfitiye".

Yavuze kandi ko hari ibyemezo uyu yamufatiye mu rukiko rukuru.

Umuburanyi ntashobora kuburanishwa iyo hari umucamanza adashaka.

Umucamanza yahise ategeka ko iburanisha risubikwa kugira ngo urukiko rusuzume impamvu zo kuba uregwa yihannye umwe mu nteko y’abacamanza.

Mugesera w’imyaka 64, yagarutse mu rukiko nyuma y’imyaka itatu akatiwe gufungwa burundu.

Uru rubanza rwasubukuwe ejo kuwa mbere taliki ya 16 Ukuboza 2019, ubushinjacyaha butangaza ko impamvu za Leon Mugesera zo kwanga uyu mucamanza urukiko rwasanze nta shingiro zifite.

Mugesera yoherejwe mu Rwanda na Leta ya Canada tariki 23 mutarama 2012.

Nyuma y’imyaka ine aburana, mu kwezi kwa kane 2016 yahamwe n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu, urukiko rukuru rumuhanisha gufungwa burundu.

Ibyaha yahamijwe bishingiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992, ubu ni mu karere ka Ngororero mu burengerazuba bw’u Rwanda, ashinjwa ko ryahamagariraga Abahutu kwica Abatutsi.

Mugesera ahakana yivuye inyuma ibyo aregwa ari nayo mpamvu yajuriye.

Ibitekerezo

  • Ariko se uyu ajya yibuka Discours yavuze ku Kabaya?Aho kuruhanya,ndiwe nashaka umuntu unyigisha Bible muli Gereza bigatuma mpinduka umukristu nyakuri.Azambwire mumushakire.Ishapule siyo igira umuntu “umutagatifu” (L’habit ne fait pas le moine).
    Kwicisha umuntu waremwe mu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4,umurongo wa 4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa