Urubanza rwa Evode: Urukiko rwatesheje agaciro icyifuzo cy’ ubushinjacyaha

Amakuru   Yanditswe na: 16 March 2017 Yasuwe: 1440

Evode Imena wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutungo Kamere (MINIRENA) ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, azakomeza akurikiranwe ari hanze.

Ni nyuma y’aho Urukiko Rukuru rutesheje agaciro ubujurire bw’ubushinjacyaha, bwasabaga ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mbere y’uko urubanza ruburanishwa mu mizi.

Umucamanza amaze gusoma imyanzuro y’ubujurire, avuga ko ubujurire bw’ubushinjacyaha nta gaciro bufite, ashimangira icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye Evode Imena.

Urukiko Rukuru ariko rumaze gutesha agaciro ubujurire bw’abagabo babiri baregwa mu rubanza rumwe na Evode, bakora mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere (RNRA), ari bo Francis Kayumba na Joseph Kagabo.

Umucamanza avuze ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha, bityo ko bo baguma bafunze mu gihe ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso bibashinja.

Evode Imena aregwa gutanga ibyangombwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akoresheje itonesha, ibyaha ahakana yivuye inyuma.

Mu nkuru yabanje ijyanye n’amaburanisha yabaye mbere, twabamenyesheje ko ubushinjacyaha buvuga ko Imena yatanze icyemezo cy’ubushakashatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, agiha kampani yiswe JDJ General Business Ltd kandi akagiha umuntu utanditse mu banyamigane bayo.

Iyo kampani ngo yari ifite abanyamuryango babiri, uwitwa Namara Innocent na Ntaganda Emmanuel, ariko ngo mu gihe cyo gutanga icyemezo cyo kuyemerera gukora ikirimo y’ubucukuzi gihabwa uwitwa Mutoni Diana akaba ari umugore wa Kayumba Francis wakoraga muri RNRA.

Uyu Kayumba Francis akaba yari ashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu by’ubucukuzi mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere (RNRA) na ho Kagabo Joseph akaba yari akuriye ubugenzuzi mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Mbere y’uko iyo kampani ivuka, ubushinjacyaha buvuga ko Kagabo yagiye mu butumwa bw’akazi, akaza kubona ikirombe cyacukurwa akirangira umugore wa mugenzi Kayumba hamwe n’umugore we ngo baza gukora kampani ari na yo yaje guhabwa icyemezo.

Ubushinjacyaha bwemeza ko icyemezo cyo gufungura kampani cyo muri RDB kigaragaza ko yafunguwe na bene wabo w’abo bagore bombi ariko bajya guhabwa icyemezo cyo gucukura kigahabwa umwe muri bo ari Diane kandi atagaragara mu cyemezo cyo muri RDB.

Ibi ariko Evode yaje kubitera utwatsi aho yagaragaje ko iyo kampani yafunguwe n’abo bagore bwa mbere. Gusa ubushinjacyaha bwavuze ko bufite gihamya ko atari bo bari bayanditseho.

Ubushinjacyaha ngo bwibaza impamvu yaba yarabiteye kugira ngo umuntu atange icyemezo kuri kampani ngo agihe umuntu utari umunyamigabane wa kampani.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko Kagabo na Kayumba bakoranaga bya hafi na Imena Evode, biza gutuma n’ibyangombwa biboneka ku mazina y’umuntu utari muri kampani.

Ubushinjacyaha bwanagaragaje ko bushinja Evode gufata icyemezo hashingiwe ku rwango, aho ngo yanze guha icyemezo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kampani yitwa Nyaruguru Mining kandi RNRA yari yagitanze.

Imena Evode yavuze ko iyo kampani yanditse isaba igihe Minisitiri Stanislas Kamanzi ubwo yayoboraga MINIRENA, aho ngo yari yayangiye kuko yavugwagaho ubucukuzi butemewe n’amategeko, iza gusabwa no kwishyura imisoro yose y’ibirarane irimo Leta.

Gusa Evode avuga ko byamutunguye uburyo RNRA yatanze icyemezo kandi izi neza ko iyo kampani yari yarahakaniwe.

Nyuma yo kwangira iyo kampani Evode ngo yahise aha uburengazira indi yabonaga ngo yararenganyijwe na RNRA yitwa Mwashamba Mining Ltd, aho ubushinjacyaha buvuga ko yatanze icyo cyemezo iyo kampani itazwi muri RDB.

Mu kwiregura kwe, Imena Evode yavuze ko nta mpamvu abona yo gufungwa kuko abona nta cyaha yigeze akora, aho ngo ibyo yasinye byose byaciye mu nzira zemewe n’amategeko.

Ku ruhande rwa Kayumba na Kagabo, babwiye urukiko ko impamvu bajuririye icyemezo cy’urukiko kibafunga by’agateganyo kuko ngo babona nta cyaha bigeze bakora, aho basaba ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze.

Imyanzuro y’ubujurire yakabaye yarasomwe kuwa Kabiri tariki 14 Werurwe 2017, ariko Umucamanza avuga ko atabonye umwanya uhagije wo kuyandika.

Src: Izuba rirashe

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abavoka bavuze impamvu batakomeje gukurikana ikibazo cya Me Toy warashwe n’...

Urugaga rw’ abavoka mu Rwanda rwatangaje ko rutatereye agati mu ryingo nyuma...
24 November 2017 Yasuwe: 1336 0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Diane Rwigara na nyina...

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Ugushyingo, Urukiko Rukuru rwasomye...
21 November 2017 Yasuwe: 1868 0

U Bufaransa: Umunyarwanda wa kane ushinjwa Jenoside agiye kuburanishwa

Ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwategetse ko Umufaransa w’imyaka 56...
20 November 2017 Yasuwe: 345 0

Urukiko rwategetse ko uwari gitifu wa Gisagara arekurwa by’ agateganyo

Urukiko rwisumbuye rw’ akarere ka Huye Rwategetse ko Mvukiyehe Innocent wari...
17 November 2017 Yasuwe: 1701 0

Nyarugenge: Umumotari arashinjwa gushaka guha ruswa umupolisi

Umumotari witwa Ndizeye Tito, wari usanzwe akorera akazi ke ko gutwara...
9 November 2017 Yasuwe: 226 0

Umuhinde ukekwaho gutera inda ‘umwana’ yatawe muri yombi

Polisi y’ u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ugushyingo...
8 November 2017 Yasuwe: 2494 1