skol
fortebet

Urukiko rugiye gusuzuma niba Diane Rwigara na Adeline Rwigara bashobora kurekurwa by’ agateganyo

Yanditswe: Tuesday 02, Oct 2018

Sponsored Ad

Adeline Rwigara n’ umukobwa we Diane Rwigara kuri uyu wa Kabili tariki 2 Ukwakira bagejejwe imbere y’ urukiko rukuru ngo baburane ku ifungwa n’ ifungurwa ry’ agateganyo.

Sponsored Ad

Inteko iburanisha igizwe n’ abacamanza bane batarimo uwo ababuranyi baheritse kwanga ko aburanisha uru rubanza.

Saa mbili na 40 ubwo abacamanza bari bageze mu rukiko, Perezida w’ iburanisha yavuze ko umucamanza abaregwa bihannye yasimbujwe abaza niba hari indi mpamvu yatuma urubanza rudakomeza.

Me Buhuru yavuze ko mu byo Diane Rwigara akurikiranyweho harimo ibyo yavuze mu mbwirwaruhame yagejeje ku bitangazamakuru binyuranye bijyanye n’umugambi yari afite wo kwiyamamariza kuyobora Igihugu, kandi ngo byari muri ‘campagne’.

Ati “Yashakaga amajwi kandi azagira igihe cyo kubisobanura kuburana mu mizi nibigera.”

Akavuga ko ingingo batanze ziri mu gitabo cy’amategeko, abona ko kurekurwa kw’uwo yunganira ari ryo hame.

Me Gatera Gashabana wunganira nyina wa Diane Rwigara, ari we Adeline Mukangemanyi Rwigara, yasabye ko uwo yunganira arekurwa by’agateganyo Urukiko rugashyiraho imbibi atagomba kurenga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 101 mu gitabo cy’amategeko kuko ngo urukiko rubifitiye uburenganzira bwo kubitegeka.

Yavuze ko ibyo azasabwa gukora n’urukiko byose azabyubahiriza.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwavuze ko ingingo bariya Bunganizi mu mategeko b’abo kwa Rwigarara batanze bazemera ariko ngo mu ngingo ya 121 hari aho ivuga ko impamvu zo kurekurwa ‘zemerwa gusa iyo urubanza rutarajya mu mizi’.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubu busabe bw’abaregwa bashaka kurekurwa by’agateganyo bwaba buje impitagihe. Ngo bakagombye kuba barasabye biriya bagifungwa.

Bwavuze ko impungenge bwatanze zo gufungisha bariya bantu n’ubu zigihari kuko ngo barekuwe by’agateganyo basubira gukora ibyaha bakurikiranyweho byatumye bafatwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bantu bo kwa Rwigara bareganwa n’abandi bari hanze y’igihugu bityo ngo kubarekura byatuma bakomeza kuvugana na bo bikica iperereza kandi ngo bakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo n’ibyo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Umucamanza yahise abaza Ubushinjacyaha ibyo byaba bitwaye igihe aba bo kwa Rwigaraga barekurwa bakavugana n’abo bareganwa kuri dosiye y’urubanza rwabo.

Ubushinjacyaha busubiza ko ntacyo bitwaye. Gusa bwabwiye urukiko ko Adeline Rwigara n’umukobwa we Shima Diane Rwigara batinza urubanza.

Umucamanza yavuze ko bagiye gusuzuma ibya buriya busabe bw’uko abaregwa barekurwa n’impamvu zitangwa n’ubushinjacyaha ko badakwiye kurekurwa.

Nk’ uko Umuseke wabitangaje umwanzuro w’uru rubanza ku bijyanye n’ifanga n’ifungurwa by’agateganyo uzasomwa ku wa gatanu w’iki cyumweru. Naho ibyo kuburana mu mizi bizatangira tariki 7 Ugushyingo 2018

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa