dnd

Urukiko rw’ikirenga rwategetse ko haba impinduka mu misoro ku butaka

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 November 2019 Yasuwe: 3154

Urukiko rw’ikirenga mu Rwanda rwatesheje agaciro zimwe mu ngingo zigize ikirego cy’umunyamategeko ariko rusanga hari ingingo yaregeye ifite ishingiro mu misoro ku butaka kandi rutegeka ko ihindurwa.



Umunyamategeko Edouard Murangwa yaregeye urukiko rw’ikirenga avuga ko zimwe mu ngingo z’itegeko ry’umutungo urimukanwa rishyira ubusumbane hagati y’abasoreshwa kandi itegeko rigomba kurengera abaturage kimwe.

Yareze asaba ko ingingo enye zikurwa muri iri tegeko, urukiko rw’ikirenga uyu munsi kuwa gatanu rwavuze ko eshatu muri zo nta shingiro zifite.

Imwe muri izi ngingo yateshejwe agaciro ni aho itegeko rivuga ko inzu zo guturamo zisoreshwa 1% by’agaciro kazo ku mwaka, iz’ubucuruzi 0,5% naho iz’inganda 0,1%.

Bwana Murangwa yavugaga ko bitumvikana uko inzu zinjiza amafaranga macye zisoreshwa amafaranga menshi kurusha inzu zinjiza umutungo munini nk’inganda n’amaduka.

Aha urukiko rwavuze ko nta busumbane rwasanzemo kuko ntaho bibujijwe gusoresha hashingiwe ku byiciro by’abantu bafite icyo bahuriyeho.

Bwana Murangwa yaregeye kandi ko gusoresha 100% ibibanza bitubatse ari nko guhanira umuntu kuba adafite ubushobozi, urukiko rwayitesheje agaciro ruvuga ko igamije gushishikariza abantu kubyaza umusaruro ubutaka bafite.

Gusa umucamanza yavuze ko iyi ngingo igomba gusobanuka hagaragazwa neza igihe cyashira kugira ngo ikibanza kitwe ko kidakoreshwa.

Uru rukiko rwavuze ko uyu munyamategeko afite ukuri ku ngingo itegeka gusora hongeweho 50% ku butaka burenze ku rugero rw’ikibanza rwemejwe n’itegeko rishya ry’ubutaka.

Urukiko rwavuze ko birimo akarengane kuko ababonye ikibanza mbere y’iryo tegeko bazatandukana mu musoro n’ababibonye ryaramaze kujyaho kandi basorera ubuso bungana.

Urukiko rwategetse ko iyi ngingo iteshwa agaciro kandi igahita ivanwa mu zigize itegeko ry’ubutaka mu Rwanda.

Umusoro ku mitungo itimukanwa mu Rwanda cyakomeje gukurura impaka cyane cyane mu bafite inzu.

Itegeko rishya rivuga ko inzu ikoreshwa itanga imisoro itatu itandukanye; umusoro ku butaka yubatseho, umusoro ku gaciro k’iyo nzu utangwa buri mwaka n’umusoro ku bukode.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bugesera: Umugabo yatawe muri yombi azira gutema abana be b’impanga ku...

Umugabo witwa Ndayambaje Faustin,utuye mu mudugudu wa Kiruhura, akagari ka...
3 January 2020 Yasuwe: 4323 0

Gasabo: Umusaza waragiraga ingurube yishe umwana w’imyaka 4 amusambanyije...

Umusaza witwa Mathias uri mu kigero cy’imyaka 60 yatawe muri yombi akekwaho...
3 January 2020 Yasuwe: 9736 0

Gicumbi: Gitifu w’akagari yatawe muri yombi akekwaho kunyereza...

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwaruyumbu gaherereye mu murenge...
2 January 2020 Yasuwe: 1823 1

Gatsibo: Polisi yafashe abasore babiri batwaye imodoka irimo amasashi...

Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukuboza, Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo...
1 January 2020 Yasuwe: 2052 0

Urubanza rwa Bazeye na Abega rwasubitswe kubera impamvu zitandukanye zirimo...

Urukiko ruburanisha imanza mpuzamahanga n’iz’iterabwoba ruri i Nyanza mu...
31 December 2019 Yasuwe: 1268 1

Umunyamakuru Mugabe wigeze kubwira umucamanza ko atari imbeba bakoreraho...

Umunyamakuru Mugabe Robert wari umaze iminsi afunzwe ashinjwa ibyaha byo...
31 December 2019 Yasuwe: 10869 0