Urukiko rwategetse ko Ndabereye wahoze ari visi meya aburana afunze

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 January 2020 Yasuwe: 1612

Uwahze ari visi Meya wa Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu ,Ndabereye Augustin ukurikiranyweho gukubita, gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke umugore we Kamariza Olive agmba kuburana afunze nkuk byategetswe n’urukiko.



Ndabereye yari yasabye urukiko ko yaburana ari hanze agatanga n’abishingizi ko aramutse anacitse babibazwa gusa kuri uyu wa 21Mutarama 2020 yakatiwe kuburana afunze.

Uru rubanza rwatangiye ku isaha ya saa munani na 47′ aho bagaragazaga ibyaha Ndabereye akurikiranyweho birimo: gukubita gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye Kamaliza Olive.

Aba bombi nta n’umwe wari uhari keretse umushinjacyaha, aho urukiko rwagaragaje ubwiregure bwe ndetse bakanagaragaza n’ibyo bamushinja, ikindi kandi bagaragaje ko yatanze abishingizi ndetse agatanga n’ingwate irimo ikibanza cyubatsemo inzu ndetse n’imodoka.

Naho ubushinjacyaha bwo bukagaragaza ko yaburana afunze kuko batamwizeye ko aramutse aburanye avunguwe ashobora kuba yasibanganya ibimenyetso kandi ko yanagirira nabi umugore we nk’uko yabyifuzaga.Ikindi ko iki kirego yagitanze mu mwanya utari uwacyo ko yari kubanza agategereza ko igihe cyo kuburana mu muzi kigera akabona gutanga ikirego cy’uko yaburana ari hanze.

Mu bantu Ndabereye yatanze bo kumwishingira harimo ababyeyi be ndetse n’abavandimwe be,aho yemeje ko ari inyangamugayo kandi ko bafite imitungo itandukanye batanga mu gihe byaba ngombwa.

Izi ngingo akaba arizo urukiko rwashingiyeho rwita ku kirego cya Ndabereye, Perezida w’iburanisha Munyawera Sophonie yashingiyeho asoma uru rubanza ah yemeje ko uyu mugabo aburana afunze.

Kuwa 14 Mutarama 2020,Kamariza Olive yandikiye perezida Kagame na madamu we Jeannette Kagame yishinganisha aho yavuze ko uyu mugabo we ufunzwe azira kumuhohotera ashobora gufungurwa akazamwica bigatuma atirerera abana.

Uyu mugore yavuze inshuro yagiye akubitirwa ubusa na Ndabereye nk’aho yakubiswe azira kugura inyanya nyinshi,ko yamenye ubuki,ko ngo abana basakuje mu rusengero ntabacecekeshe n’ibindi.

Uyu Ndabereye Augustin yatawe muri yombi kuwa 29 Kanama 2019 nyuma yo gukubita uyu mugore we akamukomeretsa bikomeye aho yanamukuruye imisatsi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hagaragaye ifoto ya Kizito Mihigo afite igikapu ari hafi y’umupaka w’u...

Ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru hagaragaye ifoto ya Kizito Mihigo...
13 February 2020 Yasuwe: 16898 1

Biravugwa ko Kizito Mihigo yatawe muri yombi agerageza guhungira i...

Amakuru ataremezwa n’inzego zibishinzwe aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu...
13 February 2020 Yasuwe: 17647 0

RIB yarangije iperereza yakoraga kuri Evode Uwizeyimana washinjwe gukubita...

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko iperereza ku bikekwaho...
12 February 2020 Yasuwe: 19304 0

Gasabo: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwicisha amabuye umukecuru...

Umugore witwa Liberate w’imyaka 54 wo mu mudugudu wa Agasharu, Akagari ka...
5 February 2020 Yasuwe: 4641 0

RIB yagaragaje abantu 15 bakekwaho kwiba amafaranga y’abandi yo kuri Mobile...

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abantu 15...
5 February 2020 Yasuwe: 3264 2

RIB yatangiye gukora iperereza kuri Minisitiri Uwizeyimana wahutaje...

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwatangiye iperereza ku...
4 February 2020 Yasuwe: 4699 6