skol
fortebet

Abaminisiti 5,ba Guverineri 4 na Meya w’umujyi wa Kigali basobanuye ibyerekeye gusenyera abaturage

Yanditswe: Wednesday 18, Dec 2019

Sponsored Ad

Kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatatu taliki ya 18 Ukuboza 2019,Abaminisitiri batanu, ba guverineri b’intara enye n’uyobora umujyi wa Kigali bahaye abanyamakuru ikiganiro basobanura ibikorwa byo gusenya inzu zitwa ko ziri mu manegeka.

Sponsored Ad

Iki kiganiro cyayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu,Prof.Shyaka Anastase ari kumwe na Minisitiri Kamayirese Germaine, Minisitiri Gatete Claver na Minisitiri Dr Mujawamariya n’abaguverineri batandukanye.

Kamayirese Germaine, minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi yavuze ko Leta itari gutegereza ko abantu bapfa ngo uyu mwanzuro ufatwe kuko ubushize ibiza byahitanye abantu 280 mu karere u Rwanda rurimo.

Itegeko ryo kwimura abantu batuye byemewe n’amategeko riteganya ko umuntu yimurwa amaze guhabwa ingurane ikwiriye.

Abaturage banyuranye mu mujyi wa Kigali bagiye bagaragaza akababaro batewe no gusenyerwa inzu zabo, bavuga ko ari akarengane bakorewe na leta.

Minisitiri w’ibikorwa remezo,Amb.Claver Gatete yavuze ko mu gihugu inzu zigera ku 5,200 ziri mu bishanga abazituye bashobora guhitanwa n’ibiza kandi bakwiye kuhava.

Minisitiri Gatete avuga ko imvura imaze iminsi yashenye imihanda 22 yo kurwego rw’igihugu n’ibiraro ni 12, akavuga ko hagombaga gufatwa icyemezo gikomeye mu kurinda abantu.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase wari uyoboye iyi nama yavuze ko mu bantu 6,000 bamaze kuvanwa mu manegeka.

Yavuze ko muri abo 4,000 bacumbitse mu muryango n’abaturanyi, 1,500 bakodesherejwe inzu naho 300 bacumbikiwe mu mashuri ahanyuraye mu gihugu.

Shyaka ati: "Abatarabona ahandi twabashyize mu mashuri by’igihe gito. Amashuri si inzu ariko aruta amanegeka".

Aba bayobozi bavuze ko mu nzu zashenywe bene zo abenshi nta byangombwa by’umutungo bari bafite, ariko ko leta iri kubafasha bose.

Bavuga ko kubavana aho bari bari aribyo byihutirwaga, ko abafite ibyangombwa ubu batangiye kumvikana nabo ku mitungo yashenywe kugira ngo bahabwe ingurane mu gihe gikwiriye.



Ibitekerezo

  • Minisitiri w imari ntabwo ari Gatete

    Minisitiri Claver Shyaka mwanditse abaho koko??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa