skol
fortebet

Coronavirus: Abantu 3 bakize Coronavirus mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu haboneka babiri bashya banduye

Yanditswe: Friday 08, May 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Gicurasi 2020, mu Rwanda habonetse abantu babiri basanganywe Coronavirus mu bipimo 1,353 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura ugera kuri 273. Abakize bo biyongereyeho batatu baba 136, abakirwaye ni 137.

Sponsored Ad

Uyu munsi mu Rwanda habonetse abanduye Coronavirus bashya 2. Ni ukuvuga ko abamaze kwandura iyo ndwara mu Rwanda babaye 273. Ku rundi ruhande uyu munsi hakize abantu 3 bityo abamaze gukira baba 136. Abakirwaye ni 137.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda baracyasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus,hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Mu rwego rwo kurushaho guhangana na Coronavirus,Leta y’u Rwanda yatangiye gukoresha ikoranabuhanga rya robo (robots) mu bigo bivurirwamo abanduye icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu rwego rwo kwirinda ibyago byo kwanduzanya.

Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyataangaje ko izi robo zizajya zipima umuriro, zikurikirane uko abarwayi bamerewe ndetse zinabike amakuru yose y’ubuvuzi bakorerwa.

Irobo izajya iyoborwa mu buryo bw’ikoranabuhanga yinjire mu cyumba cy’umurwayi, maze ifashe abaganga gufata amakuru yose bakeneye ku murwayi batari kumwe na we arimo gufata ikigero cy’ubushyuhe buri mu cyumba aryamyemo, ikigero cy’umwuka mwiza uri mu cyumba aryamyemo, ibyago byo kwandura ku muntu muzima uhinjiye, gufata umuvuduko w’amaraso y’umurwayi n’ibindi.

Robo zikurikiye ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote (drones) zifashishijwe mu gutanga ubutumwa bukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya COVID1-9 mu bihe basabwaga kuguma mu rugo no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu (World Economic Forum) ryatangaje ko bitewe n’ubukana, umuvuduko n’ububasha bwo kuguma ahantu yageze iyi ndwa ifite mu kwandura, kwifashisha robo ari bwo buryo bwonyine bwafasha kugabanya ubwandu bwa hato na hato.

WEF ivuga ko Robo zishobora kwifashishwa mu kazi gatandukanye karimo ako gusuzuma abarwayi, gutera imiti yica mikorobe mu byumba by’amavuriro mbere y’uko abaganga babyinjiramo ndetse, gusukura ahahurira abantu benshi, kubika amakuru n’ibindi byinshi.

Hari ubwoko butandukanye bwa robo bujyana n’umumaro wazo.

Gahunda yo gukoresha robo mu buvuzi mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 yumvikanye bwa mbere mu Bushinwa, aho kimwe n’irindi koranabuhanga bijyana, biri mu byafashije cyane icyo gihugu kugabanya ubwandu bushya bw’iki cyorezo.

Bivugwa ko i Wuhan aho icyorezo, hifashishijwe cyane robo mu kuvura no kwita ku barwayil, ndetse hari n”ibitaro byakoreshaga robo gusa hatageze umuntu n’umwe. “Izo robo zagezaga ku barwayi amakuru yose bakeneye kumenya, zikabafasha kwidagadura mu muziki, zikaberekera imyitozo ngororamubiri bakora.”

Kuva aho robo zigaragarije umumaro wihariye muri ibi bihe byo kwirinda icyorezocya COVID-19, ibihugu bitandukanye ku Isi byahise bitangira kuzifashisha haba mu buvuzi ndetse no gukwiza ibiribwa mu baturage.

Uretse u Rwanda ibihugu bigenda bigaragaza garagaza ubushake bwo kwigira ku Bushinwa no gukoresha ikoranabuhanga mu kumanura umurongo w’abandura bashya ukomeza kuzamuka mu bihugu bimwe na bimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa