skol
fortebet

Dr Vuningoma wari umuyobozi wa RALC yashyinguwe

Yanditswe: Saturday 25, Jan 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 25, Mutarama, 2020 nibwo uwari umuyobozi w’Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco,Dr James Vuningoma yasezeweho bwa nyuma n’inshuti n’abavandimwe.

Sponsored Ad

Uyu wahoze ari umuyobozi wa RALC,yitabye Imana ku wa Mbere taliki 20, Mutarama, 2020 azize uburwayi mu bitaro byitiriwe umwami Faysal.

Imihango yo kumusezeraho yabanjirije mu rugo rwe nyuma umurambo we usezerwaho n’abari baje mu rusengero rw’Abangilikani ruri mu Giporoso mu Karere ka Kicukiro.

Umuhango wo gusezera kuri Dr Vuningoma witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin, bamwe mu bagize guverinoma n’umuryango wa nyakwigendera ndetse n’inshuti.

Yakoze inshingano zitandukanye mu nzego zinyuranye zirimo iz’Uburezi nko kuba yarabaye umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu Ishuri rikuru rya Kigali ry’Uburezi (KIE) ubu ryabaye Ishami ry’Uburezi rya Kaminuza y’u Rwanda.

Azwi cyane mu bikorwa byo kubungabunga Umuco n’ururimi kuko yari n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko ibifite mu Nshingano.




Ibitekerezo

  • Basi niyigendere.Uyu munsi niwe,ejo ni twebwe.Tujye tumenya ubuzima icyo aricyo,twitware neza,tubane n’abandi neza,kubera ko ubuzima ari bugufi.Twe gutwarwa n’ibyisi gusa,ahubwo tujye dushaka imana mu gihe tukiriho.Ntitugategereze ko badusabira twapfuye,ahubwo tujye twisabira imana mbere yo gupfa.Yaba pastor cyangwa padiri,siwe watuma imana itubabarira ibyaha byacu.Muli make,dushake imana mbere yuko dupfa.Tuge twemera tudashidikanya ko abantu bapfa bumviraga kandi bashakaga imana bashyizeho umwete,izabazura kuli wa munsi dutegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa