Kigali

Gasabo: Amazi yatembanye inzu bituma abantu bari bayirimo bahasiga ubuzima

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 February 2020 Yasuwe: 6696

Imvura nyinshi yaraye iguye mu mujyi wa Kigali yasenye amazu menshi n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye ariko by’umwihariko itwara ubuzima bw’abantu hirya no hino aho mu karere ka Gasabo havugwa urupfu rw’abantu 7 barimo umukecuru, abana be n’abuzukuru be bari mu nzu yatwawe n’amazi ayita mu mugezi wa Yanze bahasiga ubuzima.



Mu kagari ka Nyaburiba, Umurenge wa Jali mu karere ka Gasabo umuvu watwaye inzu yarimo umukecuru, abana be n’abuzukuru be uyigeza mu mugezi wa Yanze baturanye.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru avuga ko ibi byabaye ahagana saa saba z’ijoro ryakeye ubwo imvura yagwaga ari nyinshi.

Umwe muri bene wabo wa ba nyakwigendera witwa Rwagaju yabwiye Umuseke ko amakuru yazindutse ayabwirwa, akaba yagiye gutabara.



Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyaburiba mu murenge wa Jali aho byabereye witwa Ernestine Mukasekuru avuga ko ibikorwa byo gutaburura ba nyakwigendera byarangiye ubu bakaba bari kwitegura kubashyingura.

Mukasekuru avuga ko mu muryango wuriya mukecuru witwaga Florida Mukanyarwaya harokotse umwana umwe mukuru wari warashatse.

Avuga ko ubuyobozi bw’akagari n’umurenge bukomeje gushishikariza abatuye ahantu habateza akaga kuhimuka kugira ngo ubuzima bwabo butajya mu kaga.



Ati: “ Rwose turi gusaba dukomeje ko abantu batuye mu manegeka bahava, tukabereka ahandi batura kuko ubuzima bwabo buruta byose.”

Urugo rw’uriya mukecuru Mukanyarwaya w’imyaka 55 ruturanye n’umugezi wa Yanze mu kagari ka Nyaburiba, Umurenge wa Jali ariko ugakora no ku murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge.

Imibare y’agateganyo ya MINEMA yo igaragaza ko abantu 6 aribo bapfuye, abandi 2 barakomereka kubera imvura yaguye kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2020. Iyi mvura kandi yanasenye inzu 15.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Coronavirus: Amafaranga azava mu mishahara y’abayobozi bakuru ashobora...

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel,yatangaje ko...
7 April 2020 Yasuwe: 1116 0

"Ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo...

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yavuze ko ibihe bibi u Rwanda...
7 April 2020 Yasuwe: 1371 0

Abanduye Coronavirus babaye 105...Habonetse umuntu umwe kuri uyu wa...

Kuri uyu munsi tariki ya 06 Mata 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko...
6 April 2020 Yasuwe: 1947 0

Kayonza: Habonetse imibiri 15 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi...

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Mata 2020, mu murenge wa Ruramira wo mu...
6 April 2020 Yasuwe: 1920 0

Umujyi wa Kigali washyizeho nimero ya telefoni itishyurwa abaturage...

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwashyizeho umurongo wa telefone...
6 April 2020 Yasuwe: 1922 0

Abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda bigomwe umushahara wabo w’ukwezi...

Abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda biyemeje kwigomwa umushahara...
6 April 2020 Yasuwe: 2396 0