Kigali

Gasabo :Umugabo yafunzwe azira gutera inda umukobwa yibyariye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 February 2020 Yasuwe: 7522

Umugabo witwa Egide Nyisabyimbabazi, ushinjwa umwana yibyariye akanamutera inda yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, mu gihe ubushinjacyaha bukomeje iperereza kuri iki kirego n’ibindi bigishamikiyeho.



Nkuko amakuru dukesha Bwiza.com abitangaza,iki icyaha uyu mugabo yagikoze ku itariki 30 Ugushyingo 2019 ubwo yatahaga ari nijoro umukobwa we akajya kumukingurira, agahita amusaba kumusanga mu cyumba ngo amwereke ikintu yashakaga kumutunguza (surprise).

Uyu mwana w’umukobwa mu buhamya bwe, yavuze ko yageze mu cyumba se agatangira kumurwanya ashaka kumufata ku ngufu akamuciraho imyenda yose yari yambaye mbere yo kumusambanya.

Nyuma yo gufatwa ku ngufu nk’uko Ubushinjacyaha Bukuru bubitangaza, uyu mukobwa ngo yashatse kubibwira nyina ariko se amusaba imbabazi babigira ibanga.

Umukobwa ariko nyuma y’iminsi yaje kumva atameze neza agiye gufatisha ibizamini asanga yarasamye, maze uyu se agira ubwoba ashaka ko akuramo inda ariko umukobwa aranga, maze umugabo akajya amwereka abamotari b’inshuti ze bafite amafaranga amutegeka kujya ajya kubasura akanabemerera ko bakorana imibonano mpuzabitsina kugira ngo azabone uwo agerekaho iyo nda ariko umwana nabwo aramunanira.

Kera kabaye umwana yahishuriye ibanga nyina, umubyeyi nawe ntiyabyihanganira abimenyesha inzego z’umutekano zimuta muri yombi.

Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko Nyisabyimbabazi akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 133 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Kuva ntangiriro za 2019 kugeza mu ukwakira abana barenga ibihumbi 15 batewe inda.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko mu madosiye 9017 y’ibyaha bikorerwa abana rwakiriye kuva mu 2017, 8663 muri yo ni ay’abana basambanijwe. Kuva mu ntangiriro za 2019 kandi abana 15,696 batewe inda.

RIB ivuga ko icyaha cyo gusambanya abana ari cyo cyiza ku isonga mu byaha byose bikorerwa abana mu Rwanda.

Iki cyaha ngo kigenda gifata indi ntera kuko kuva mu ntangiro za 2019 kugeza mu mpera z’ukwezi kwa munani honyine hakiriwe amadosiye 3,512 y’abana basambanijwe.

Inkuru ya BWIZA.COM

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble hitimana

    Ubusambanyi nicyo cyaha gikorwa ku bwinshi kurusha ibindi.Gikorwa mu rwego rwo kwishimisha.
    Nyamara imana imaze kuturema,yaduhaye amategeko tugenderaho kugirango isi yacu igire amahoro.Ikibazo nuko abantu batabikozwa.Basuzugura Imana uko bishakiye,ndetse ntibemere n’ibyo bible itubuza.Bakumva ko ibima uburenganzira bwo "kwinezeza" mu busambanyi.Nyamara bikabagiraho ingaruko nyinshi.Bigatuma isi iba mbi.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Musanze: Abana babiri bavukana batwikiwe mu nzu umwe arapfa

Mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Rwebeya, Umudugudu wa Marantima mu karere...
23 February 2020 Yasuwe: 4885 2

Umubyeyi wa Kizito Mihigo yasabye ikintu gikomeye abitabiriye umuhango wo...

Umubyeyi wa Kizito Mihigo witwa Iribagiza Placidie, yabwiye abitabiriye...
23 February 2020 Yasuwe: 13086 0

Nyarugenge: Umushoferi yashyize ubuzima bwe mu kaga kugira ngo arokore...

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 18 Gashyantare 2020,ku mbuga nkoranyambaga...
19 February 2020 Yasuwe: 33172 1

Abanyarwanda barekuwe na Uganda bageze mu Rwanda mu rukerera...

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu taiki ya 19 Gashyantare 2020i nibwo...
19 February 2020 Yasuwe: 2655 0

Igihe umuhanzi Kizito Mihigo azashyingurirwa cyamaze kumenyekana

Umuryango w’umuhanzi Kizito Mihigo watangaje ko azashyingurwa kuwa...
19 February 2020 Yasuwe: 11052 3

Nyamagabe: Umwarimukazi yasanzwe mu cyumba yiyahuye nyuma yo...

Umwarimukazi witwa Irikujije Christine w’imyaka 26 bivugwa ko yigishaga ku...
18 February 2020 Yasuwe: 6396 3