skol
fortebet

Gicumbi: Umuturage yaciwe amande y’ibihumbi 200 FRW azira kugura inka ya GIRINKA nta burenganzira ahawe n’ubuyobozi

Yanditswe: Thursday 05, Dec 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Dushimumuremyi Frank utuye mu murenge wa Shangasha mu kagari ka Nyabubare yaciwe amande y’ibihumbi 200 FRW azira ko yaguze akagura inka ya Girinka nta cyemezo ahawe n’ubuyobozi.

Sponsored Ad

Uyu muturage yandikiwe inyemezabwishyu ivuga ko aciwe amande ya 200.000 FRW kubera ko yaguze inka ya Girinka nta cyemezo ubuyobozi bwatanze.

Nyuma yo kujya hanze kw’iyi nyemezabwishyu y’ibihumbi 200 FRW by’amande,benshi mu bayibonye batanze ibitekerezo kuri Twitter y’uwitwa Kayitare Jean Paul wayishyize hanze aho banenze uwaguze n’uwagurishije iyi nka bashaka gukoma mu nkokora gahunda nziza ya Perezida Kagame ya Girinka iteganya ko uworojwe nawe yoroza abandi.

Kugeza ubu ntiturabasha kumenya niba iyi nka Dushimumuremyi yayiguze mu isoko cyangwa se akumvikana na nyiri ukuyigurisha utatangajwe.

Umwe mu batanze ibitekerezo yavuze ko cyaba ari ikibazo Dushimumuremyi yaguze iyi nka azi neza ko ari iya Girinka gusa hari abavuze ko iyo nka niba igihari yari gusubizwa nyirayo nawe agasubiza amafaranga y’abandi hatabayeho aya mande y’ibihumbi 200 FRW.


Amande y’ibihumbi 200 FRW Dushimumuremyi yaciwe

Ibitekerezo

  • Nonese ko banditseho ko yayiguze nta burenganzira ahawe n,ubuyobozi bwo bwemwrewe gutanga uburenganzira inka ya girinka ikagurishwa?
    Icyo gihe biba byagenze bite?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa