skol
fortebet

Huye: Umuturage yandikiye Minisitiri Shyaka amusaba ubuhungiro

Yanditswe: Thursday 19, Mar 2020

Sponsored Ad

Umuturage witwa Hirwa Ephron utuye mu murenge wa Kinazi,mu karere ka Huye yandikiye Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu,Prof.Shyaka Anastase amusaba ubuhungiro.
Nkuko amakuru dukesha Radio na TV1,Uyu muturage utuye mu kagari ka Gitovu mu mudugudu wa Nyarugunga, avuga ko yanditse iyo baruwa nyuma y’aho ubuyobozi bumuranduriye imyaka bucamo umuhanda.
Aravuga ko yaranduriwe imyaka banyuza umuhanda mu murima we bikozwe n’umuganda ku itegeko ry’umunyamabanga nshingwabikowa w’akagari ka Gitovu.Ni (...)

Sponsored Ad

Umuturage witwa Hirwa Ephron utuye mu murenge wa Kinazi,mu karere ka Huye yandikiye Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu,Prof.Shyaka Anastase amusaba ubuhungiro.

Nkuko amakuru dukesha Radio na TV1,Uyu muturage utuye mu kagari ka Gitovu mu mudugudu wa Nyarugunga, avuga ko yanditse iyo baruwa nyuma y’aho ubuyobozi bumuranduriye imyaka bucamo umuhanda.

Aravuga ko yaranduriwe imyaka banyuza umuhanda mu murima we bikozwe n’umuganda ku itegeko ry’umunyamabanga nshingwabikowa w’akagari ka Gitovu.Ni umuhanda wanyuze munsi y’isambu ye ukagarukira imbere gato.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinazi buravuga ko uyu muturage yari yahinze mu nzira bityo ko ibyakozwe kwari ukugira ngo bahasubize uwo muhanda.

Intandaro y’ibi yise guhohoterwa ngo ni urubanza yari afitanye n’umugore we bareganye mu nkiko ashaka gatanya ariko urukiko rukabyanga,maze ubuyobozi bwo bugashaka kubagabanya bitandukanye n’umwanzuro w’urukiko nk’uko abisobanura.

Aha ni ho yahereye yandikira inzego zitandukanye atabaza ,ahereye ku karere ka Huye,kugeza ubwo yandikira Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu ,ibaruwa igaragaza ko asaba ubuhungiro yagejejwe muri minisiteri tariki ya 17 Werurwe 2020.

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Kinazi buvuga ko impamvu uyu muturage yaranduriwe imyaka,ari uko yari yahinze mu nzira y’abaturage bityo biba ngombwa ko hasubizwa umuhanda nk’uko Uwamariya Jacqueline umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kinazi yabivuze .

Nubwo uyu muturage avuga ko yahohotewe atategujwe ndetse n’uyu muhanda ngo ukaba ntaho werekeza ugarukira hirya ye gato ahandi ari amashyamba n’imisozi,ubuyobozi bw’umurenge wa Kinazi bwo bwemeza ko yabibwiwe akanga kubyikorera,bishyirwa mu bikorwa n’imbaraga z’ubuyobozi zikoresheje abaturage mu muganda.Ibyerekeye kwandikira inzego asaba ubuhungiro,ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko abifitiye uburenganzira.

Inkuru ya TV1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa