skol
fortebet

Ibitaro bya CARAES-Ndera byemeje ko Barafinda yasanganywe uburwayi

Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Barafinda Sekikubo Fred wamenyekanye cyane ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yajyanwe mu bitaro bisuzuma indwara zo mu mutwe by’I Ndera mu Karere ka Gasabo bamusangana uburwayi butatangajwe.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rufashe umwanzuro wo kujyana ku bitaro bivura indwara zo mu mutwe Barafinda kugira ngo asuzumwe niba nta burwayi bwo mu mutwe afite, amakuru dukesha Umuseke avuga ko basanze arwaye.

Kuri uyu wa Gatatu, taliki 04 Werurwe 2020, umuvugizi w’Ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza yabwiye iki kinyamakuru ko ibisubizo bahawe n’abaganga byemeza ko Barafinda Sekikubo Fred arwaye.

Ati: “ Amakuru ibitaro bya Ndera byaduhaye ku byerekeye ubuzima bwo mutwe bwa Barafinda avuga ko basanze arwaye, ariko sinakubwira ngo arwaye iyi ndwara kuko biba bikiri ibanga…”

Abajijwe niba RIB yaba yakuyeho ibyo yakurikiranagaho Barafinda, Marie Michelle Umuhoza yavuze ko atagikurikiranwe.

Mu kwezi gushize nibwo Barafinda Sekikubo Fred yatawe muri yombi,nyuma yo kwandikirwa ibaruwa kuwa 05 Gashyantare na RIB asabwa kwitaba kuwa 10 Gashyantare 2020 ntabikore.

Nyuma y’ibisubizo yahaye RIB amaze gutabwa muri yombi, byatumye biyemeza kumujyana i Ndera kumusuzumisha.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yavuze ko bahamagaje Barafinda Sekikubo Fred inshuro nyinshi ngo agire ibyo asobanura ku mvugo ze kuri YouTube ntiyitaba, biba ngombwa ko afatwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa