skol
fortebet

MINEDUC yemeye kwishyura amafaranga y’ingendo zisubiza abanyeshuri iwabo kubera Coronavirus

Yanditswe: Sunday 15, Mar 2020

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko amashuri na za kaminuza zo mu Rwanda bifunga kubera icyorezo cya Coronavirus cyageze mu Rwanda,MINEDUC yasabye abanyeshuri bose biga bacumbitse ku mashuri gutaha iwabo mu rugo aho yiyemeje no kubarihira amatike.

Sponsored Ad

Mu itangazo yashyize hanze,MINEDUC yavuze ko kuri iki cyumweru harataha abanyeshuri biga mu Majyepfo n’Umujyi wa Kigali, kuwa mbere abo mu Ntara zindi nabo batahe.

MINEDUC yahise yemeza ko yemeye kwishyura amatike y’urugendo rusubiza abanyeshuli iwabo mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaye mu Rwanda ku bitaro bya Kibagabaga,uyu akaba ari umuhinde wageze mu Rwanda kuwa 08 Werurwe 2020 avuye iwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa