skol
fortebet

Musanze: Hari imiryango yaboneje urubyaro igirwaho Ingaruka n’uburyo ikoresha

Yanditswe: Saturday 22, Dec 2018

Sponsored Ad

Mu Karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru hari imiryango itifujwe gutangazwa amazina ivuga ko yagiye igirwaho n’ingaruka zitandukanye ziterwa n’uburyo bakoreshe mu kuboneza urubyaro bityo bagasaba ko iki kibazo cyashakirwa igisubizo kuko usanga cyonona ubuzima bwabo kuri bamwe.

Sponsored Ad

Ibi biravugwa mu gihe u Rwanda rukomeje gahunda yo kuboneza urubyaro mu miryango hakoreshejwe uburyo butandukanye mu rwego rwo kwirinda kubyara indahekana ndetse no kubyara abo umuryango ushoboye kurera ndetse n’igihugu gishobora kwitaho.

Mu Karere ka Musanze gahunda yo kuboneza urubyaro yitabiriwe ku kigero cya 44 %, uyu mubare ukaba ukiri muto nkuko akarere kabitangaza.

Uyu mubare nubwo ari muto hari imwe mu miryango yaboneje urubyaro bitewe n’uburyo bahisemo bwo kuboneza ugasanga bubagwa nabi bitewe n’umubiri wabo gusa akarere gashishikariza bene abo bantu guhita bajya ku Kigonderabuzima bagahindurirwa kuko haba hari uburyo butandukanye.

Mu Rwanda ubusanzwe hamenyerewe uburyo bwo kuboneza urubyaro nko gukoresha urushinge,agapira , ikinini , agakingirizo nka bumwe muburyo bufasha benshi ndetse n’uburyo bwa kamere, muganga wenyine akaba ariwe wenyine ufasha umuntu guhitamo uburyo yakoresha bwo kuboneza urubyaro.

Ku rundi ruhande ariko aba babyeyi bavuga ko kuboneza urubyaro ari byiza kuko bituma ubyara abo ubashije kurera ndetse bakabona n’umwanya wo kubitaho no gukora indi mirimo bakiteza imbere.

Bavuga ko ingaruka ku muntu utaraboneje urubyaro zikunze kugaragarira aho usanga birirwa barera abana nta kindi bashobora gukora ariko mu gihe wabyaye abo ushoboye kurera batari n’indahekana bigafasha umuryango muri rusange.

Impuguke mu by’ubuzima bw’imyororokere zivuga ko uburyo bukoreshwa mu kuboneza
urubyaro hari ubwo ukoresha butajyanye n’umubiri wawe bukaba bwakugiraho ingaruka mu buzima gusa iki kibazo ntigikanganye kuko umubare munini uhabwa uburyo bujyanye n’umubirinubwo bishoboka hari ingaku zaza ku ruhande ariko nazo ntizimara igihe kirekire.

Gusa aba babyeyi ntibemeranya n’abaganga kuko hari nubwo ngo bahabwa uburyo butuma bajya mu mihango idakama, kuva cyane no guhorana isereri cyangwa se umubyeyi akaba yasama mu gihe atabiteganyaga kuko yaraziko yaboneje urubyaro adashobora gusama, nizindi ngaruka zitari nziza.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cyita k’ubuzima bw’imyororokere cya ARBEF-Musanze
gishinzwe gutanga inama no gusuzuma abifuza kuboneza urubyaro, NTIRENGANYA Alphonse avuga ko mbere yo gutanga serivise zo kuboneza urubyaro abazisaba bagomba kubanza bagasobanurirwa neza ibijyanye no kuboneza urubyaro ndetse bakanasuzumwa kugira ngo harebwe uburyo yakoresha ntibumugireho ingaruka.

Yagize ati “Mu gihe uburyo yahawe bigaragaye ko bwamugizeho ingaruka yihutira kubonana n’umuganga akamuhindurira ubundi kuko birashoboka ko umubiri uhindagurika kabone nubwo yaba yarabanje gupimwa ariko ntibikwiriye kubatera ubwoba ahubwo bakihutira kubonana na muganga.”

Asobanura ko mu mwaka wa 2017 mu kigo cya ARBEF abagera ku 4820 bahawe serivisi zo kuboneza urubyaro naho muri uyu turigusoza wa 2018 serivise zo kuboneza urubyaro zahawe abarenga ibihumbi bitanu (5000).

Ubundi uburyo bwo kuboneza urubyaro bumara igihe runaka ariko umuti uhabwa uwaboneje urubyaro wo mu gihe gitoya umara ibyumweru bine.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza Marie Claire UWAMARIYA we asobanura ko gahunda yo kuboneza urubyaro igihura n’imbogamizi kubera imyumvire ikiri hasi bitewe by’umwihariko n’imyemerere y’amadini.

Gusa ku kibazo cy’imyemere avuga ko akarere kishatsemo ibisubizo nko gushyira amavuriro atanga serivisi zo kuboneza urubyaro aho usanga hari amavuriro ashamikiye ku madini atazitanga.

Yagize ati” Ibijyanye no kuboneza urubyaro ni imwe mu mbogamizi Akarere ka Musanze gafite bitewe n’imyumvire mike ikiri hasi ahanini bitewe n’imyemerere cyangwa imyizerere y’amadini.

“Mu karere ka Musanze abagera kuri 44% nibo baboneje urubyaro muribo abagabo 68 bonyine nibo bitabiriye gahunda yo kuboneza.”

Gusa Uwamariya yemeza ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo serivisi zo kuboneza urubyaro zegerezwe abaturage kugera ku midugudu nk’uko hari zimwe zitangwa n’abajyanama b’ubuzima muri buri mudugudu.

Ati “Abo abajyanama b’ubuzima bitaho n’uba waramaze kubonana na muganga akamusuzuma akabanza akamurebera uburyo yakoresha aboneza urubyaro kuko umujyanama w’ubuzima siwe usuzuma umuturage ngo amenye imiterere y’umubiri we amenye uburyo yamuha bwo kuboneza urubyaro.”

Kuri ubu mu karere ka Musanze hakomeje gukorwa ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage gahunda zo kuboneza urubyaro.

Isabella Iradukunda

[email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa