skol
fortebet

Nyarugenge: Gaz yaturikiye muri Restaurent ya Downtown ikomeretsa benshi

Yanditswe: Friday 31, Jan 2020

Sponsored Ad

Mu nyubako ya DownDown iruhande rwa gare yo mu mujyi habereye inkongi y’umuriro itewe n’iturika rya gaz y’ahategurirwa amafunguro, bituma benshi mu bari baje kuyafata bakomereka,abandi barahungabana.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,mu masaha y’ikiruhuko cya saa ita cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo iyi mpanuka yabaye bituma abantu bamwe bari muri iyi resitora bashya ku maboko, ku mugongo n’ahandi.

Abakozi bo muri iki gikoni cyaturitse bavuze ko batamenye icyateye iyi gaz guturika.

Ambulance ebyiri zahise zihagera kugira ngo zitange ubutabazi ndetse n’inzego z’umutekano zirimo n’Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi.

Benshi mu bari muri iyi resitora batangaje ko babonye imyotsi itutumba hashize umwanya bahita bumva ikintu gaz iraturitse irabakomeretsa.

Muri Gashyantare aha hantu hari habaye indi mpanuka nk’iyi gusa bwo nta muntu wigeze uyikomerekeramo.


Amafoto:IGIHE

Ibitekerezo

  • Ubundi izi gas dukoresha ni ukwicara hejuru y’igisasu, ntabwo byoroshye ni ukuri abantu bahiye bikabije bababaye pe! uwabona ayitekaho agahisha vuba ntiyabona imuturikana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa