skol
fortebet

Col.Tom Byabagamba na Frank Rusagara bakatiwe igifungo cy’imyaka 15

Yanditswe: Friday 27, Dec 2019

Sponsored Ad

Urukiko rw’ubujurire rwemeje ko ibyaha byose Col. Tom Byabagamba ashinjwa bimuhama,rushimangira ko imikirize y’urubanza mu rukiko rukuru rwa gisirikare igomba gushyirwa mu bikorwa.

Sponsored Ad

Ashingiye ku mategeko, umucamanza yavuze ko ibyaha Col.Tom Byabagamba aregwa bigize impurirane mbonezamugambi. Bityo ko urukiko rukuru rwa gisirikare rwamuhanishije imyaka 21 rutagaragaje icyo rwashingiyeho. Yanzuye ko agomba gufungwa imyaka 15 no kunyagwa impeta za gisirikare

Araregwa guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukora ibikorwa bisebya leta ari umuyobozi, gusuzugura ibendera ry’igihugu, gutunga imbunda binyuranije n’amategeko no guhisha ibimenyetso byagafashije kugenza icyaha.

Urukiko rw’ubujurire rwategetse kandi igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 kuri Frank Rusagara.

Isomwa ry’uru rubanza ryari rimaze gusubikwa gatatu kuva mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.Aba bombi baburanye bahakana ibyaha baregwa.

Ibitekerezo

  • Colonel Byabagamba namenye ko muli iyi si nta muntu numwe ukomera.Udafunzwe ararwara cyangwa akagira ibindi bibazo bikomeye.Inama namugira,nuko yashaka icyo akora muli gereza.
    Icyo namuhitiramo nk’umukristu,nuko yashaka umuntu akamwigisha bible.Bizatuma amenya neza ibyo imana idusaba,hanyuma nabikora,imana izamuha ubuzima bw’iteka muli paradizo,kandi izamuzure ku munsi wa nyuma.Abantu benshi,nubwo batunze bible,ntabwo bazi neza ibyo imana idusaba,cyangwa the mankind future.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa