skol
fortebet

Gasabo: Mu murenge wa Gatsata hongeye gutoragurwa umurambo w’umugore utazwi

Yanditswe: Wednesday 08, Aug 2018

Sponsored Ad

Umurambo w’umugore utaramenyekana imyirondoro watoraguwe mu karere ka Gasabo, umurenge wa Gatsata akagari ka Karuruma mu mudugudu wa Rogoro hatoraguwe

Sponsored Ad

Uwo murambo watoraguwe kuri uyu wa Kanama 2018 . Uwo umugore yari mu kigero cy’imyaka nka 40 polisi ikeka ko yaba ari abantu bamwishe bakamuta gusa ntiharamenyekana icya mwishe cyangwa aho akomoka kuko nta byangombwa bamusanganye.

Inzego z’umutekano na polisi zahabyukiye ngo zikurikirane iby’uyu mugore kuko bigoranye kumenya niba yiciwe aha cyangwa yiciwe ahandi umurambo ukaza kujugunywa muri aka gace.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Karuruma, Kasine Emerita avuga ko bishoboka ko uyu mugore yiciwe ahandi bakaza kumuta aha ariko akanavuga ko bagiye gukora uko bashoboye hagashyirwa umuriro w’amashanyarazi kuko abagizi ba nabi bitwikira umwijima.

Kasine yagize ati, “Iby’uru rupfu rw’uyu mudamu birimo amayobera ntiwamenya niba yiciwe muri aka kagari kuko bishoboka ko yiciwe ahandi abamwishe bakaza kujugunya umurambo hano, gusa n’ubundi urabona ko abagizi ba nabi baza bitwikiriye uyu mwijima uba uri hano ariyo mpamvu tugomba gukora uko dushoboye hano hakabona.”

Si ubwa mbere ibi bibaye muri aka kagari kuko no mu minsi ishize hatoraguwe umurambo nabwo byavugwako ari abagizi ba nabi bamwishe bakamuzana kumuta muri aka gace kabamo umwijima ukabije.

Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa