skol
fortebet

Huye: Umukozi wo mu rugo yafatanywe igipfunyika cyuzuye urumogi

Yanditswe: Wednesday 11, Mar 2020

Sponsored Ad

Tariki ya 09 Werurwe 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano bafashe Umutoniwase Celine w’imyaka 22, bamufatana ikiyobyabwenge cy’urumogi ubwo yari arushyiriye umucuruzi wo mu mudugudu wa Kigarama, akagari ka Rango mu murenge wa Tumba.

Sponsored Ad

Umutoniwase Celine yafashwe ubwo bamusangaga kuri rimwe mu maduka yo mu gasantere ategereje nyir’iduka ngo amushyikirize ibyo biyobyabwenge nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro.

CIP Twajamahoro ati ”Uyu mukobwa witwa Umutoniwase Celine ubusanzwe yari umukozi wo mu rugo rw’uwitwa Ndayisenga. Akaba yarafashwe ubwo bamusangaga ku iduka rya Ndizeye Desire amutegereje ngo amushyikirize ibahasha yari afite yuzuyemo urumogi rukiri ku biti byarwo atari yarufunga mu dupfunyika.

Yakomeje avuga ko nyuma yo gufata uyu mukobwa habayeho isaka mu rugo aho aba, baza gusanga hari ibiro 10 by’ibindi biyobyabwenge.

CIP Twajamahoro yasoje agira inama abishora mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge guca ukubiri nabyo kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko anashishikariza abaturage kujya batanga amakuru kugirango bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Yagize ati: “Nk’uko duhora tubivuga nta cyiza cy’ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima kandi biteza umutekano mucye ikindi kandi ni icyaha gihanwa n’amategeko. birakenesha kubera ko iyo bifashwe birangizwa amafaranga yabishowemo agapfa ubusa ndetse bikanaviramo ubifatanwe igifungo mu gihe yakabaye akora indi mirimo yemewe akiteza imbere. Tukaba dusaba ababikoresha n’abibagurisha kubireka tunakangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe kugirango bashyikirizwe ubutabera."

CIP Twajamahoro yakomeje avuga ko uwo mukobwa akimara gufatwa hakurikiyeho kujya gusaka mu rugo aho aba, baza gusanga hari ibindi biyobyabwenge.

Yagize ati: ’’Tukimara kurumusangana, twakurikijeho kujya gusaka mu rugo aho yari atuye tuhasanga ibindi biyobyabwenge tuhasanga ibiro 10 avuga ko ari iby’umukoresha we wari umutumye nawe ugishakishwa mu gihe Umutoniwase yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugirango iperereza rikomeze."

Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo kuwa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


Celine Umutoniwase wafatanywe urumogi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa