skol
fortebet

Huye: Umurambo w’umusore wasanzwe mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda

Yanditswe: Friday 27, Dec 2019

Sponsored Ad

Umurambo w’umusore utarameneyakana imyirondoro, uri mu kigero cy’imyaka 20, wishwe akaswe ijosi,wasanzwe mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda hafi y’ahitwa kuri IRST.

Sponsored Ad

Uyu murambo wabonetse iruhande rw’umuhanda uva ku Mukoni werekeza I Mpare. Wabonywe n’abagenzi mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Ukuboza 2019 aho bikekwa ko byakozwe n’ abagizi ba nabi bitwikiriye ijoro kuko muri uyu muhanda nta rumuri ruhari.

Polisi y’ u Rwanda n’ Urwego rw’ ubugenzacyaha RIB bahise bagera aho uyu murambo wabonetse batangira iperereza.

Hafi y’ aho uyu murambo wabonetse hahoze amatara aza gupfa amaze gito. Abakoresha uyu muhanda bavuga ko uyu muhanda usanzwe uberamo urugomo bagasaba ko aya matara yasanwa akongera kwaka.

Kinyogote Jean Pierre umwe mu bamotari bakoresha uyu muhanda yatangarije UKWEZI dukesha iyi nkuru ko uyu muhanda awutinya ndetse ngo hagize umugenzi umutega aranyura muri uyu muhanda nyuma ya saa kumi n’ ebyiri ntiyamutwara.

Yagize ati "Umutekano wo muri uyu muhanda ntabwo ari mwiza cyane, usanga hijimye ari ahantu mu ishyamba ntabwo hakwiye kunyurwa mu masaha arenze saa kumi n’ ebyiri za nimugoroba. Mu masaha ya saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba ntabwo nshobora kuhanyura njyewe".

Akomeza agira ati "Ikintu mbona cyakorwa ni uko wenda bashyiraho ariya matara yo ku muhanda akava epfo iriya akagera hano haruguru ku muhanda wa kaburimbo".

Umusore utuye i Mpare mu murenge wa Tumba yavuze ko uyu muhanda ari mubi kuko habamo abagizi ba nabi batega abagenzi bakabambura. Ashimangira ko nta mumotari wakwemera kujya i Mpare saa mbili z’ umugoroba kubera ukuntu iri shyamba ritinyitse.

Ati "Mu myaka mfite ntabwo ari ubwa mbere hano birahahora, nk’ umugenzi akubwiye ngo njyana i Mpare saa mbili, saa tatu uratitira ntabwo ujyayo uravuga uti bwije batansinda hariya h’ epfo, cyane cyane hariya hepfo ku iteme niho hantu habi cyane. Ibyabaye ntabwo bitunguranye kuko twese hano turahatinya. Ubundi umuntu utaha i Mpare yitahira hakiri kare cyangwa mukamanuka muri benshi".

Abakoresha uyu muhanda cyane cyane mu masaha y’ ijoro bavuga ko icyo babona cyakorwa kigahashya urugomo ruba muri iri shyamba ari uko hashyirwa abashinzwe umutekano kandi uyu muhanda ugakorwa ukanashyirwaho amatara yo ku muhanda.

Umuvugizi w’ Urwego rw’ Igihugu rw’ ubugenzacyaha Umuhoza Marie Michelle yatangarije UKWEZI ko imyirondoro y’ uyu musore itaramenyeka yongeraho ko RIB ikomeje iperereza.

Yagize ati "Ayo makuru RIB yayamenye yatangiye iperereza. Imyirondoro y’ uwishwe ntabwo iramenyekana".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa