Minisitiri Mateke yasubije Minisitiri Nduhungirehe wavuze ku ruhare rwe mu gitero cyagabwe I Musanze

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 December 2019 Yasuwe: 6501

Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe ubutwererane mu karere, Philemon Mateke yavuze ko nta ruhare yagize mu bitero byagabwe mu Kinigi n’umutwe wa RUD-URUNANA nkuko yabishinjwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Amb.Olivier Nduhungirehe.



Minisitiri Nduhungirehe yabwiye abari bitabiriye ibiganiro byo kwiga ku ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano yo muri Angola ko umwe mu barwanyi ba RUD URUNANA bafatiwe I Musanze bamusanganye Telefoni yarimo nimero ya Mateke.

Nduhungirehe yavuze ko iyi nimero ya telefoni yo muri Uganda byagaragaye ko nyirayo yavuganye n’abagabye ibyo bitero mbere na nyuma y’ibyo bitero.

Iyo nimero byagaragaye ko ari iy’uyu Mateke Philemon, Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ubuhahirane n’ibihugu byo mu karere.

Amb. Nduhungirehe yakomeje avuga ko Philemon Mateke yakoranaga bya hafi na Nshimiye uzwi nka Governor, uyu akaba ari umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe (Special Forces) wa RUD Urunana kandi na we akaba aba mu karere ka Kisoro muri Uganda.

Minisitiri Mateke yabwiye ikinyamakuru The Daily Monitor ati: "Ntabwo ndi umunyarwanda kandi sindi umusirikare w’umunyakiraka (mercinary). Nta bushobozi mfite bwo gufasha imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda."

Nyuma y’icyo gitero, batatu mu bakigabye bahungiye i Kisoro muri Uganda bahamara igihe gito, nyuma boherezwa mu kigo cya gisirikari cya Makenke i Mbarara, bahava berekeza i Mbuya muri Kampala ku cyicaro cy’Urwego rw’Igisirikare cya Uganda rushinzwe iperereza.

Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa 4 Ukwakira rishyira ku wa 5 Ukwakira 2019, abagizi ba nabi bo mu mutwe wa RUD URUNANA biganjemo abitwaje intwaro gakondo ,bateye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze bica abantu 14, abandi 18 bagakomereka.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunya Uganda yarasiwe ku mupaka ari kugerageza kwinjiza magendu mu...

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda bikomeje gutangaza inkuru y’umunya...
21 January 2020 Yasuwe: 2325 0

Nyanza: Umugabo bivugwa ko ari umusirikare yatemewe mu rugo rw’abandi azira...

Mu mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nyanza Umurenge wa Busasamana mu karere...
20 January 2020 Yasuwe: 7097 2

Ruhango: RIB yataye muri yombi abantu bane bakekwaho gutobora Duterimbere...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Mutarama 2020 nibwo...
20 January 2020 Yasuwe: 2314 0

Biravugwa: Gen.Irategeka wari umuyobozi wa FLN yiciwe mu mutego FARDC...

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo mu gihugu cya RDC aravuga ko Gen.Wilson...
19 January 2020 Yasuwe: 5365 0

FDLR imerewe nabi cyane na FARDC yatakambiye amahanga iyasaba...

Umutwe witwaje intwaro wa FDLR watangiye gushya ubwoba kubera ibyo umaze...
14 January 2020 Yasuwe: 10385 1

Gen.Kabarebe yavuze ku ntama yagaragaye hamwe n’Inkotanyi mu rugamba rwo...

Ubwo umujyanama wa Perezida mu by’umutekano,Gen.James Kabarebe yaganiraga...
11 January 2020 Yasuwe: 4171 1