skol
fortebet

Muhanga:Umupolisi yarashe umugabo ukekwaho ubujura washatse kumurwanya

Yanditswe: Monday 15, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wari wikoreye inka yabazwe bikekwa ko ari iyo yari yibye, yarasiwe mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, nyuma yo gushaka gutema umupolisi.

Sponsored Ad

Ibi byabaye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, ahagana saa kumi n’imwe n’igice, mu Mudugudu wa Kiduha mu Kagari ka Kibaga mu Murenge wa Rugendabari.

Amakuru ava mu baturage no mu buyobozi bw’inzego z’Ibanze, avuga ko ubwo aba bajura birukaga bacikana inyama Polisi yahagaritse umwe muri bo agakura umupanga mu gikapu ashaka kubarwanya bakamurasa.

Ubwo uyu mugabo ukekwaho ubujura yari ahuye n’inzego z’umutekano zari ziri ku burinzi, zamuhagaritse ngo zimusake mu bikapu bibiri yari yikoreye, aho gukurikiza ibyo bari bamubwiye, ashaka gutema umupolisi akoresheje umuhoro yari afite.

Gihana Tharcisse uyobora Umurenge wa Rugendabari, yagize ati “Yakuye umuhoro mu gikapu ashaka kuwutemesha Umupolisi ahita amurasa.”

Uyu muyobozi avuga ko ibikapu bibiri byari byikorewe n’uyu mugabo, babisatse bagasanga birimo inyama z’inka yari yamaze kubagwa, ndetse ko byaje kumenyekana ko yabagiwe ku kiraro cy’umuturage wibwe iri tungo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yemereye itangazamakuru ko hahise hatangira iperereza, kuri iki gikorwa, atangaza ko amakuru arambuye kuri cyo azatangazwa nyuma yaryo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa