skol
fortebet

Nyamirambo: Abasore bapfuye F200 bararwana umwe bimuviramo urupfu

Yanditswe: Sunday 12, Aug 2018

Sponsored Ad

Abasore bo mu mudugudu wa Kiberinka Akagari ka Rugarama Umurenge wa Nyamirambo ahazwi nko mu Miduha kuwa gatatu tariki 08 Kanama barwanye bapfa amafaranga magana abiri (200Frw) umwe akubita undi ikintu kiremereye mu mutwe bimuviramo gupfa nyuma y’amasaha 48.

Sponsored Ad

Uwapfuye yitwa Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 21, muri iyi mirwano yakomerekeje mugenzi we hejuru y’ijisho ava amaraso menshi.

Nyuma yo gukubitwa itafari mu gahanga yahise agwa abura ubwenge bamujyana kwa muganga apfa nyuma y’iminsi ibiri

Uyu mugenzi we na we yahagurukanye igitafari cyari hafi ye agikubita Nshimiyimana mu gahanga uyu ahita agwa hasi abura ubwenge.

Amafoto ateye ubwoba agaragaza umutwe wa Nshimiyimana wabyimbye bikabije mu gahanga aryamye hasi atanyeganyega.

Abari hafi bahise bamufata bamujyana kwa muganga ariko atakibasha no kumva.

Umwe mu bari hafi yabwiye Umuseke ko aba basore bapfaga amafaranga magana abiri gusa ari ho ubushyamirane n’imirwano byahereye.

Avuga ko nta muntu wihutiye kubakiza kuko ngo buri wese yumvaga bapfa ubusa.

Uyu wakubise itafari Nshimiyimana bahise bamufata bamujyana ku kagari ariko nyuma ararekurwa arataha.

Nshimiyimana yaguye kwa muganga ku itariki 10 Kanama azize kiriya gikomere kiremereye cyane mu mutwe.

Mugenzi we barwanaga amakuru agera k’Umuseke ni uko ubu we yahise ahunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa