skol
fortebet

Nyanza:Polisi yarashe umugabo wacuruzaga abana akanabasambanya washakaga gutoroka

Yanditswe: Friday 10, Jan 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Sibomana Jean Bosco yarasiwe na Polisi mu Mudugudu wa Mwima, mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza ubwo yari ajyanwe kwerekana uwo bafatanyaga gucuruza abana b’abakobwa hanyuma agashaka gutoroka.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa 9 rishyira kuwa 10 Muratama 2020 nibwo muri uyu mudugudu humvikanye urusaku rw’amasasu yarashwe uyu mugabo wasambanyaga abana akanabacuruza

Umwe baturage yatangaje ko yumvise iby’urusaku rw’amasasu ariko ntamenyekane impamvu yarwo.

Yagize ati " Mu masaha y’ijoro twumvise amasasu inshuro ebyiri nyuma tubona Polisi iraje ni’modoka ebyiri nyuma haje ambulance. Ntitwasobanukiwe ariko mu gitondo tubona amaraso hafi n’urwibutso."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylivestre Twajamahoro yavuze ko umupolisi yarashe umuturage wo mu Murenge wa Busasamana, Jean Bosco Sibomana w’imyaka 40 wakekwagaho ibyaha cyo gusambanya no gucuruza abana b’abakobwa, wari ufungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Busasamana akageragezaga gucika ubwo yari agiye kwerekana abo bafatanyije ibyaha.

Yagize Ati " Nibyo koko icyo kintu cyabayeho ubwo Jean Bosco Sibomana wakekwagaho ibi ibyaha cyo gusambanya no gucuruza abana b’abakobwa bari bamujyanye ngo yerekane mugenzi we agurishaho abana, bageze mu nzira ashaka gutoroka, umupolisi wari umuherekeje ahita amurasa. Mu kumurasa rero ntabwo yapfuye bahise bamujyana kwa muganga mu Bitaro bya Nyanza, nyuma aza gupfira mu bitaro."

CIP Sylivestre Twajamahoro yahumurije abaturage bumvise ayo masasu mu ijoro, abasaba gukomeza akazi kabo nk’uko bisanzwe.

Source: Muhabura.rw

Ibitekerezo

  • gukomeza akazi kabi oooohhhh

    Mukosore yahumurije abaturage abasaba gukomeza akazi KABI nkuko bisanzwe?

    Ubwo se ko bamwishe ataburanye kdi bavugako yacyekwagaho icyaha .... ; ubwo icyemeza ko atarengana n’iki ??? Ubwo se twabwirwa n’iki ko atari akagambane ko kugirango yicwe gusa wenda bikozwe n’umupolisi wari umuherekeje kubera impamvu wenda z’urwango yari amufitiye cg se hari abamutegetse kumwica cyane ko nta camera zari zihari zigaragaze ko yirutse ashaka gutoroka ??!!!!! Mwaretse ibintu byo kugumya kwica abantu ko Abanyarwanda bishwe ari benshi bihagije .

    Benenkabo Nicyobakwiriye Kbx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa