skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yagaragaje uko zimwe mu mpunzi zaturutse muri Libya zatangiye kwitwara nabi kubera #Gumamurugo

Yanditswe: Saturday 18, Apr 2020

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yanyomoje amakuru avuga ko impunzi zaturutse muri Libya zahohotewe n’abashinzwe umutekano aho yavuze ko hari gukorwa iperereza ku myitwarire mibi y’izi mpunzi zidashaka kubahiriza gahunda ya Guma mu rugo yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ivuga ko bitewe n’ingamba zashyizweho zo kuguma mu rugo mu gukumira icyorezo cya virusi ya corona, buri munsi hatangwa uruhushya rw’amasaha abiri ngo abari mu nkambi bajye guhaha.

Polisi ikomeza ivuga ko ku itariki 14 z’uku kwezi, hari abantu batatu bavuye mu nkambi saa munani z’amanywa, batinda hanze bagaruka saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba. Aba ngo bashyizwe ahantu habugenewe hafi y’umuryango w’inkambi, biza kugaragara ko basinze. Umupolisi uhayobora n’abandi bapolisi babiri bahisemo kubasaka nk’uko bigenda, ariko umwe ariruka yinjira mu icumbi.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko kubera kutishimira ingamba zo kuguma mu rugo ntibakomeze gusohoka mu nkambi uko bashaka; bahisemo gushaka uko bahimba inkuru y’ihohoterwa ryo ku mubiri no kugerageza irishingiye ku gitsina.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR riravuga ko ririmo gukurikiranira hafi ikibazo cy’ihohoterwa rivugwa muri iyi nkambi ya Gashora icumbikiye impunzi zavuye mu gihugu cya Libiya.

HCR ivuga ko irimo gukorana n’inzego za Leta zatangiye iperereza kuri iki kibazo.

Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Andrea Gagne ni we watangaje bwa mbere iby’ihohoterwa bivugwa ko ryakorewe umwana w’umuhungu w’imyaka 16 y’amavuko.

Ku itariki 15 z’uku kwezi nibwo uyu mugore usanzwe akurikirana ubuzima bw’impunzi zo muri Libya, yanditse ku rukuta rwe rwa twitter ko "Izi mpunzi zifite ububabare bushya bukomeye, nyuma y’uko umupolisi ahohoteye umuhungu w’imyaka 16 wo muri Eritrea.”

Asobanura iby’iki kibazo, madamu Gagne avuga ko ubwo abana bane bari bavuye hanze y’inkambi ku itariki 13 ahagana saa kumi n’ebyri z’umugoroba, umupolisi yabafungiye mu cyumba kiri ku marembo y’iyi nkambi bahamara amasaha ane.

Ishami ry’umuryango w’abibumye ryita ku mpunzi, HCR rivuga ko ryohereje itsinda ry’abakozi bashinzwe uburenganzira bw’impunzi mu nkambi, kandi ko hafashwe ingamba zose za ngombwa mu rwego rwo gufasha uwo bivugwa ko yahohotewe; haba mu by’amategeko, ubujyanama n’ubundi bufasha bwa ngombwa.

Aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, umuvugizi wa HCR madame Elise Villechalane yavuze ko "izi mpunzi zigaragambije ku wa gatatu w’iki cyumweru dusoza zinubira kutemererwa gusohoka kubera ibi bihe bidasanzwe, ariko abayobozi bagahita bahosha iyo myigaragambyo."

Andrea Gagne wazamuye iki kibazo cy’ihohoterwa avuga ko "kudahabwa ubufasha no kutamenyeshwa ibirimo gukorwa, byongera ihungabana izi mpunzi zavanwe muri Libya zisanganwe n’impungenge ku bari mu nkambi.

Polisi y’u Rwanda kandi yavuze ko ku wa 12 Mata ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, Polisi yafashe ibikoresho by’umuziki nyuma y’uko abatuye inkambi bahitagamo kubikoresha barenze ku byari byemeranyijwe. Bijyanye no kutishima kwabo kubera ingamba zo kuguma mu rugo zababujije gusohoka mu nkambi uko bashaka, bahisemo gushaka uko bahimba inkuru y’ihohoterwa ryo ku mubiri no kugerageza irishingiye ku gitsina.

Polisi yavuze ko ibyavuye mu iperereza ry’ibanze bigaragaza ko uwatanze ikirego yuririye muri ibyo ngo ashake guhunga kuba yahanirwa kurenga ku masaha yo kuba bari mu nkambi, azamura ibindi bibazo bijyanye n’ibiribwa bahabwa, serivisi z’ubuvuzi, ndetse n’abapolisi bari mu nkambi.

Yavuze ko ibyo bibazo byasobanuwe hari umuyobozi w’inkambi, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera aho iyi nkambi iherereye n’abahagarariye UNHCR, ndetse iperereza rirambuye ririmo gukorwa n’inzego zibishinzwe.

Mu nkambi y’agateganyo ya Gashora harimo impunzi zibarirwa muri 300 zituruka mu bihugu bya Eritrea, Ethiopia, Somalia, Sudani y’Epfo na Sudani.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko ikicyiro cya mbere cy’impunzi 66 zavuye muri Libya zageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa 26 Nzeri 2019.

Aba bahagurutse n’indege ku kibuga cya Misrata muri Libya ahagana saa moya z’ijoro ryo kuwa kane, barimo abana badafite ababo, abagore n’abandi bageramiwe kurusha abandi, ije mu Rwanda.

Muri Nzeri 2019,Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, agamije kwakira impunzi z’abanyafurika 500 zaheze muri Libya aho zibayeho nabi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yavuze, ko kuba u Rwanda rwaremeye kwakira impunzi n’abimukira bo mu gihugu cya Libya ari ikimenyetso cyerekana ko Afurika yifitemo ibisubizo ku bibazo byayo ndetse ubufatanye n’Isi muri rusange bushobora gutanga ibisubizo ku bibazo by’ingutu byugarije Isi muri iki gihe.

Yagaragaje ko ubufatanye no kutikanyiza kwa bamwe, byatanga umuti urambye ku bibazo byugarije Isi birimo n’icy’abimukira cyabaye agatereranzamba, aho bamwe muri bo bakomeje kurohama mu mazi magari abandi bagacuruzwa.

Source:IJWI RY’AMERIKA

Ibitekerezo

  • narababwiye tutarabakira ko imyitwarire yababanu idashobotse ntibaratangira ahubwo

    I think those refugees have been harassing our country,we all rwandans know that stayhome is the key to protect covid-19 to be spread.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa