skol
fortebet

RIB yataye muri yombi Gitifu wa Busogo ukekwaho gukomeretsa bitari ku bushake umuturage

Yanditswe: Wednesday 23, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamaze guta muri yombi RIB Bwana Nsengimana Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze, ukekwaho icyaha cyo gukomeretsa bitari ku bushake uwitwa Mbonimana Fidèle ndetse n’icyaha cyo gufunga no gutwara umuntu ahantu hatemewe.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki ya 22 Nzeri 2020, nibwo bamwe mu baturage babwiye itangazamakuru ko Gitifu Nsengimana Aimable yafashe umuzamu wo ku ruganda rwenga inzoga akamushyira mu gice cy’inyuma cy’imodoka ye, kikaza kwifungura bari mu muhanda, agakora impanuka yatumye ata ubwenge.

Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo abayobozi bashakaga kwinjira mu ruganda rwega inzoga Mbonyimana Fidèle w’imyaka 47 akoraho akazi k’uburinzi (bazwi nk’abasekirite), rukorera mu Byangabo, ngo bagenzure uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yubahirizwa.

Ababibonye babwiye IGIHE ko abayobozi bageze ku ruganda, habayemo ukutumvikana mu kwinjiramo, biteza imvururu bahamagara Gitifu w’Umurenge, ahageze afata uwo musekirite amushyira mu gice cy’inyuma mu modoka kizwi nka butu (boot).

Ngo byitwaga ko amujyanye kuri polisi, ariko bageze mu nzira butu irifungura avamo yikubita muri kaburimbo, bamujyana kwa muganga amerewe nabi.
Amakuru avuga ko yari imodoka ifite ibyumba bibiri n’uruhekero inyuma, ariko rutwikiriye ku buryo gushyiramo umuntu ari ukumusesekamo.

Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert, yemeje ko uyu mugabo bamwakiriye ameze nabi kuko yari yataye ubwenge, yongera kugarura ubwenge nyuma y’amasaha atandatu.

Yagize ati "Umunsi wa mbere akigera mu bitaro yari yataye ubwenge ameze nabi, ariko nyuma y’amasaha atandatu yari yagaruye ubwenge, aracyari mu bitaro avurwa, ubu afite udukomere duke kandi turimo gukira."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Nsengimana Aimable, ushyirwa mu majwi kugira uruhare muri iyi mpanuka, we avuga ko uyu musekirite yari yicaye mu modoka ahasanzwe aho kuba muri butu, ahubwo urugi rukifungura akagwa, agahakana ko atari yamushyize aho batwara imizigo nk’uko bivugwa.

Yagize ati "Ni impanuka yabaye umuntu yari mu modoka yanjye urugi rurifungura arahubuka agwa hasi, duhita tumujyana kwa muganga. Iyi mpanuka yari ifitanye isano n’uko yabanje gushwana na Dasso wari kumwe n’abagenzuraga amabwiriza yo kwirinda Covi-19, umusekirite we yaje nyuma bashaka kurwana banatukana."

"Dasso aradutabaza turaza turamufata tumushyira mu modoka, kuko twabyiganaga twari batanu, urugi ruza kwifungura avamo aragwa, ariko ntiyari muri butu nk’uko babivuga."

Amakuru avuga ko nyuma y’uko iyi mpanuka iba, habayeho ubwumvikane hagati ya Gitifu n’uwagize impanuka n’umuryango we, akemera kumuvuza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko bwahagaritse by’agateganyo Bwana NSENGIMANA Aimable,kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku ikomereka ry’uyu MBONYIMANA Fidele, yari atwaye mu modoka ye.

Ibitekerezo

  • Icyo ni amatakirangoyi.kandi umenye ko ubwira abanyarwanda di. Ntabwo byigeze bibaho ko umuntu afatwa,akicazwa ku ruhande ku rugi. Iteka yicazwa hagati,kandi nawe iyo aba koko byarabaye uko,ntiyari kugwa. Byongeye kandi,uretse gushaka kwerekana uwo uri we, nturi umuyobozi wo kuba utazi inshingano umuzamu agira aho akorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa